U Rwanda rwashimiwe kuba rwaratanze ingabo muri EASF n’ahandi mu bihugu bya Afurika

Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe yashimiye u Rwanda kubera uruhare rukomeje kugira mu ishyirwaho ry’Ingabo z’Afurika y’Uburasirazuba, ziteguye gutabara igihugu cyakwadukamo imvururu n’intambara(EASF), ndetse n’umusanzu w’Ingabo, abapolisi n’abasivile rutanga mu kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Mu nama ibera i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 09/3/2015, igamije kugenzura aho ibihugu by’Afurika bigeze byubaka gahunda yo kubungabunga amahoro kuri uyu mugabane, Umuyobozi muri Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe ushinzwe amahoro n’umutekano, El-Ghassim Wane, yavuze ko kuba Ingabo za EASF zimaze gushyirwaho, u Rwanda rubifitemo uruhare runini.

Photo2: Abayobozi b'imiryango mpuzamahanga ishamikiye kuri Komisiyo y'Afurika yunze ubumwe, mu nama ibera i Kigali yiga ku myubakire ya gahunda yo kubungabunga amahoro(APSA).
Photo2: Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ishamikiye kuri Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, mu nama ibera i Kigali yiga ku myubakire ya gahunda yo kubungabunga amahoro(APSA).

Wane kandi yagize ati:”U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga ingabo n’abapolisi benshi bo kubungabunga amahoro, haba muri Repubulika ya Santre Afurika(CAR), i Darfour muri Sudani no muri Sudani y’epfo; ibi turabishima cyane nk’uko tubishimira n’ibindi bihugu bitanga ingabo muri Somaliya, Libya, CAR, Mali, Kongo, Sudani na Sudani y’epfo”.

Mu gihe Umuryango w’abibumbye (UN) wasabye ibihugu bya Afurika kwigabanyamo ibice bitanu (igice cy’ibihugu by’amajyepfo, iby’uburasirazuba, uburengerazuba, Afurika yo hagati n’amajyaruguru), buri gice kigashyira hamwe ingabo zishinzwe gutabara kimwe mu bihugu bigize itsinda mu gihe cyabamo imvururu bitarenze impera z’umwaka wa 2015.

Umwaka wa 2014 urangiye ingabo za EASF zo zimaze gushyirwaho, ubu ngo zikaba ziteguye kuba zahita zitabara aho rukomeye mu gihe kitarenze iminsi 14, nk’uko Umuyobozi wazo, umunya-Comoros Amb. Issimail Shanfi yabitangaje; aho ngo ikibura cyonyine ari ukugena uburyo zatabaramo n’icyo zaba zigiye gukora.

Inama ya EASF irimo kubera i Kigali.
Inama ya EASF irimo kubera i Kigali.

“Nk’akarere ka Afurika y’uburasirazuba, ubu twiteguye gutanga umusanzu w’ingabo dusabwa kugira ngo akarere kacu ndetse n’Afurika muri rusange bigire amahoro, tukaba twishimiye gutegereza ubufasha, bwaba ubw’imikoranire n’ibikenerwa byose”, nk’uko byatangajwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba watangije inama.

Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe ivuga ko nta mafaranga n’ibikoresho ifite, n’ubwo izaba ifite ingabo zayo bitarenze uyu mwaka wa 2015, ikaba ngo irimo gushakisha ubwo bushobozi mu bihugu bya Afurika ubwabyo, ari nako ishakisha abaterankunga bo hanze y’uyu mugabane. Ingabo za EASF zonyine ngo zikeneye amafaranga atari munsi ya miliyari eshatu z’amadolari ya Amerika, nk’uko Amb. Shanfi yabisobanuye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twiteguye kuba twatabara aho rukomeye kuko hari aho twageze twifuza uwadutabara turamubura none twe twafashe iyambere

muraza yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

erega ni ibisanzwe u Rwanda rumaze kuntangarugero muri byose cyane cyane ibijyanye n’umutekano , aho rukomeye hose ubu isi isgaye yitabaza u Rwanda, komera wamaramare gihugu dukunda dore ufite ubuyobozi bwiza bwitangira abo buyobora ubwo buyobozi burangajwe imbere na president Paul Kagame ndetse akaba numuyobozi wikirenga wingabo z’igihugu ibyiza byose niwe tubikesha none twatangiye gusagurira n’amahanga

karenzi yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

mu Rwanda twe turi inkwakuzi ku buryo ibyo kubungabunga amahoro tubyumva cyane rwose kuko twigeze kuyabura bityo iyo hari ahandi yabuze tubyumva kimwe naho

nzukira yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka