Rutsiro: Batangiye kumenya akamaro umuryango wa EAC ufitiye u Rwanda

Abaturage batuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro batangaza ko batumvaga umuryango uhuza ibihugu by’iburasirazuba (EAC), ariko nyuma y’amahugurwa bahawe ngo bamaze kuwubona ho amakuru ahagije n’inyugu ufitiye igihugu kirimo.

Amahugurwa ari kubera hirya no hino mu gihugu agamije kumenyekanisha neza uyu muryango ku baturage b’u Rwanda, ari nayo mpamvu abatuye muri uyu murenge bavuze ko babonye andi makuru yisumbuye.

Abahuguwe ngo babonye amakuru yisumbuye kuyo bari bafite mbere.
Abahuguwe ngo babonye amakuru yisumbuye kuyo bari bafite mbere.

Nyiransengiyumva Speciose yavuze ko we yari afite amakuru make, ariko nyuma yo guhugurwa n’abafashamyumvire ba EAC yabonye andi makuru atari azi,

Yagize ati” Aya mahugurwa yatumye menya andi makuru y’umuryango w’afurika y’iburasirazuba aho namenye amavu n’amavuko yawo ndetse n’intego zawo nari nzi nke nko kumva ngo ubuhahirane kandi twanasobanuriwe inyungu abanyarwanda tuwufiteho.”

Umushakashatsi mu ihuriro rya Sosiyete Sivile yamaze impungenge n'abandi batarabona amakuru ahagije kuko nabo bazagerwaho.
Umushakashatsi mu ihuriro rya Sosiyete Sivile yamaze impungenge n’abandi batarabona amakuru ahagije kuko nabo bazagerwaho.

Nahongamije Jean Claude utuye mu kagali ka Sure, we yawumvaga kuri Radio gusa nta yandi makuru ahagije afite. Ikindi kandi we n’amakuru yari afite ntiyayizeraga kuko yabyumvaga babivuga nko kuba wajya mu gihugu runaka ukoresheje indangamuntu kuko abona ko iki ari ikintu cyiza kuko mbere uruhushya rw’inzira rwatwaraga umwanya munini kurushaka.

Pacifique Barihuta, umushakashatsi n’isesengura rya za Politiki mu ihuriro rya Sosiyete Sivile mu Rwanda, yavuze ko n’abandi baturage batarabona amakuru ahagije bazayabona kuko ihuriro rya Sosiyete sivile muri Afrika y’iburasirazuba ishami ry’u Rwanda EASOF (East African Civil Society Organisations’Forum ariyo mpamvu iri kubahugura.

Ati “Abanyarwanda bataragira amakuru ahagije kuri EAC bahumure bazayabona kuko ariyo mpamvu iri huriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta muri Afrika y’iburasirazuba ku gice cy’u Rwanda bari hano ndetse n’ahandi kugira ngo batange amakuru ahagije.”

Abahuguwe babwiwe amateka y’uyu muryango basobanuriwe ko wavutse kera ukagenda usenyuka ariko wongera kubaho kuva mu kwezi kwa 7/2000, aho watangiranye n’ibihugu bitatu Kenya,Tanzaniya na Uganda, u Rwanda n’u burundi byo bijyamo mu 2007.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka