Icyo Abanyarwanda batahuka bavuga ku iraswa rya FDLR rivugwa n’ingabo za Congo

Abanyarwanda batahuka bavuye mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko n’ubwo bumva amasasu avugira muri pariki y’i Birunga ahavugwa ko harwanywa umutwe wa FDLR, batarabona abarwanyi ba FDLR barashwe kandi basanzwe baba ku mihanda no mu miryango yabo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 6/3/2015 imiryango 38 igizwe n’abantu 77 barimo 36 barengeje imyaka 18 bageze mu Rwanda bavuye mu bice bya Rutshuru na Masisi, bavuga ko batashye mu Rwanda kubera kurambirwa imibereho mibi.

Umunyarwandakazi watahukanye n'umunyekongo baza kwibanira mu Rwanda.
Umunyarwandakazi watahukanye n’umunyekongo baza kwibanira mu Rwanda.

Musafiri Jean Bosco w’imyaka 25 avuye ahitwa Binza muri Rutshuru, avuga ko aho yari asanzwe aba hari abarwanyi ba FDLR ariko ibikorwa byo kuyirasaho byabereye mu mashyamba ku buryo atamenya niba ari yo cyangwa ari ukurasa ubusa.

Abajijwe aho imiryango y’abarwanyi ba FDLR bari bafite yagiye, avuga ko abarwanyi ba FDLR bibera mu miryango yabo isanzwe ifite, aho ituye kandi ingabo za Kongo FARDC zitajya mu ngo ahubwo zijya kurasa mu mashyamba ndetse ngo kuva igikorwa cyatangira ntibarerekwa abishwe cyangwa abafashwe.

Benshi mubataha ni abagore n'abana bavuga ko abagabo basigaye.
Benshi mubataha ni abagore n’abana bavuga ko abagabo basigaye.

Musafiri avuga ko abarwanyi ba FDLR bakuru bafite imiryango bigiriye mu miryango yabo abandi bayijyana Uganda ku buryo n’ahari abarwanyi benshi ari abana bakiri bato batazi mu Rwanda kimwe n’Abanyekongo bashyirwa muri uyu mutwe kuba aribo barwana.

Abarwanyi ba FDLR bajya mu nkambi za Uganda bajya ahitwa Nakivara, Chaka2, Chankware, na Bunyoro bakagenda bigize impunzi zisanzwe.

Ntamuhanga Fidel wari umurwanyi wa FDLR Walikale akora mu ishuri rya gisirikare, avuga ko ubwo yavaga Masisi agarutse mu Rwanda yahuye n’abarwanyi ba FDLR bava Butembo n’ibicuruzwa byabo bajya Rutshuru.

Kamanzi straton aganiriza abatashye mu Rwanda.
Kamanzi straton aganiriza abatashye mu Rwanda.

Ntamuhanga avuga ko ingabo za Kongo zidashobora kurasa kuri FDLR kuko bafitanye ubushuti, akavuga ko igikorwa ari ukujijisha ko babarashe kandi babakingira ikibaba, ahubwo abarwanya FDLR ni Mai Mai Cheka n’indi mitwe yarambiwe FDLR mu Burasirazuba bwa Congo.

Nsabimana Gilbert ni umurwanyi wa FDLR avuye ahitwa Mumu muri Rutshuru ari umurinzi wa Col Dado-Shima Serge amazina y’ukuri ni Gashirabake Esdaras avuga ko aho bari hari abarwanyi bagera kuri 70 ariko ntabitero byigeze bibageraho ndetse ngo naho yumvaga amasasu hafi yabo ntiyigeze abona abarwanyi babahungiraho cyangwa yumve havugwa abapfuye.

Kurasa kurasa ku barwanyi ba FDLR basanzwe barafashwe bugwate abanyarwanda bashaka gutaha byari kongera umubare w’abanyarwanda bataha mu Rwanda, gusa umuyobozi w’inkambi ya Nkamira yakira impunzi zitaha kamanzi Straton avuga ko baratabona impunzi nyinshi zivuga ko zihunze imirwano kuko n’abataha baza kubera ko barambiwe imibereho mibi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ahaha BIRAKAZE

kiki yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ariko ko muhora
Mutubwira ngo bacitse intege ariko bavuga
FDLR ntidusinzire ibyo bavuga nukuri?
Jyewe mbona fdlr yarabananiye.
Imyaka 20 barwanya fdlr ntacyo barageraho
Ahubwo FDLR yarikomeye.
Kandi iracyakomeye.

alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Barashaka umoja wetu buriya.

Munyawera yanditse ku itariki ya: 9-03-2015  →  Musubize

hahahahahaha mpaka kigali arko ubundi murabashakaho iki?

Alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Egoko mana

Peter yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ntabwo bizoroha kbsa! ndabona kwambura FDLR intwaro bitazapfa kugerwaho!

alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Wasanga barababuze

ronad yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

urwonirwo rukundope!

ronad yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka