California: Umusaza n’umukecuru batabarutse bafatanye mu kiganza

Umukambwe Floyd Hartwig w’imyaka 90 n’umugore we Violet w’imyaka 89 bari batuye muri leta ya California, USA bashizemo umwuka mu ntangiriro z’iki cyumweru bari ku gitanda mu nzu yabo umwe afashe undi mu kiganza.

Bari baryamye ku bitanda bitandukanye ariko byegeranye ku buryo umwe yabashije kwegera undi akamufata mu kiganza ubwo bari bageze ku munota wa nyuma w’ubuzima bwabo.

Batabarutse bafatanye mu kiganza.
Batabarutse bafatanye mu kiganza.

Umukobwa wabo witwa Donna Scharton yatangarije urubuga metro.co.uk ko umubano w’ababyeyi be mu myaka 67 waranzwe no gukunda umwe kuba hafi y’undi ibihe byose, ari nayo mpamvu bifuje gufatana mu kiganza bakava muri ubu buzima bakiri kumwe.

Umukobwa wabo ni we wafashe icyemezo cyo kwegeranya ibitanda byabo, nyuma yo kubona ko bari bageze mu marembera.

Floyd Hartwig w’imyaka 90 n’umugore we Violet Hartwig w’imyaka 89 bakundanye bakiri mu mashuri abanza.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

None se aba bantu kugira ngo bafatane mu biganza bageze kw’iherezo ry’ubuzima bwabo, bari bazi ko isaha yabo yari igeze yo kugaragarizanya urukundo bwa nyuma?

paci yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Imana ibakire mubayo,kuko ndahamyako imibanire yabo yababereye amahoro bakiri mu’isi.kdi Urugo rwiza ni ijuru Tito.Imana izaduhe iherezo ryiza!!!!nk’iryabakira’utsi.Amen!!!

Alpha yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

Imana ibakire mubayo.

Frank yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ariko jenoside nigende yashegeshe abanyarwanda. Uretse kudutwara amaboko, n’ubutunzi, twebwe amafoto nk’aya mu buto bwacu ntitwari tuyafite! Ubuse nidusaza ntibyari kuzaba mahire udufoto tw’amasaziro n’utw’ubuto twegeranyijwe!?

Jon yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Imana ibakire mubayo ibiture urwobakundanaga ibikundanyebi rajyana

theophile yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

ibikundanye birajyana disi.iyo nkuru irashimishije cyane.nurugero rwiza kubakundana byukuri.Imana izabahane ijuru

vava yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Nibobabigezeho nabandibarebereho

jean paulmugenzi yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka