Muzakorere igihugu n’abanyagihugu batabonye amahirwe uko bikwiye –Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’uwamusimbuye mu Nteko, Depite Mukandamage Thacienne ko bitezweho gukorera igihugu n’abaturage, bibanda ku batabona amahirwe uko bikwiye no guteza imbere uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu.

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko kuba abagore ari amahirwe kandi igihugu kikaba kibatezeho byinshi bikosora ibitagendaga neza.

Yagize ati “Twakwishimira ko twungutse abadamu babiri baziye icyarimwe, ibyo tubatezeho ntabwo ari bike; nizeye ko muzakora ibishoboka byose mugakorera igihugu n’abanyagihugu bacu benshi batagiye babona amahirwe uko bikwiye, kandi ari byo tugerageza gukosora; mugomba guteza imbere umwanya w’abadamu mu bikorwa bifatika byubaka igihugu”.

Perezida Kagame yasabye abarahiriye kuzuza inshingano nshya gukorera abanyagihugu batabonye amahirwe uko bikwiye.
Perezida Kagame yasabye abarahiriye kuzuza inshingano nshya gukorera abanyagihugu batabonye amahirwe uko bikwiye.

Umukuru w’igihugu yasabye ko, nk’uko n’Itegeko nshinga ribiteganya, abantu bagomba kwiragiza Imana mu mirimo bakora.

Ministiri Uwacu Julienne yavuze ko azateza imbere umuco guhera mu miryango, siporo nayo ikaba igiye gutezwa imbere muri rusange, ariko umwihariko ugashyirwa mu mikino ikorwa n’abagore; ndetse yizeye ko igikombe cy’Afurika cya CHAN kigomba gusigara mu Rwanda.

Minisitiri Uwacu yagize ati “Ntabwo nje guhangana ahubwo nje gufatanya no kuzuzanya n’abandi, kubaka ubunyamwuga mu bantu bakora siporo ntibibe ko umuntu abikora kuko yabuze icyo akora; amakosa mu mikino tugomba kuyakosora twubakira imikino y’Abanyarwanda ku banyarwanda ubwabo, kandi n’ubwo haza Abanyamahanga na bo bazagira amategeko abagenga”.

Minisitiri Uwacu ngo aje kubaka ubunyamwuga mu bakora siporo no guteza imbere umuco ahereye mu muryango.
Minisitiri Uwacu ngo aje kubaka ubunyamwuga mu bakora siporo no guteza imbere umuco ahereye mu muryango.

Depite Mukandamage nawe warahiriye kujya mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite ku wa gatanu tariki 06/03/2015, yavuze ko azagira uruhare rugaragara mu Nteko ishinga amategeko, akazahera ku byo abandi bagezeho.

Depite Mukandamage wari umurezi mu Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Rubilizi, niwe uzibye icyuho cyari gisizwe na Uwacu wabaye Ministiri w’umuco na siporo w’umugore bwa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

saw.tsinda!!!!!!!!!!!!!!+!!!!!!!!

miniriyo yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka