Ubukungu bw’igihugu buziyongera hejuru ya 7%-Gov. John Rwangombwa

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa atangaza ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzazamuka hejuru ya 7% muri uyu mwaka wa 2014-2015 nubwo bateganyaga ko bwakwiyongera ku gipimo cya 6%.

Guverineri Rwangombwa yabivuze kuri uyu wa 05/03/2015 mu gikorwa cyo gusobanurira abanyeshuri ba INES-Ruhengeri uko ubukungu n’ifaranga ry’u Rwanda bihagaze uyu munsi.

Guverineri wa BNR aremeza ko ubukungu buzazamuka ku kigero kirenze 6% muri 2014-2015.
Guverineri wa BNR aremeza ko ubukungu buzazamuka ku kigero kirenze 6% muri 2014-2015.

Ngo izamuka ry’ubukungu bw’igihugu rishingira k’uko ubukungu bw’isi n’ubw’akarere buhagaze muri rusange. Ubukungu bw’isi bwiyongereyeho 3.3% na ho mu Karere k’Afurika iri munsi y’Ubutayu bwa Sahara buzamuka ku gipimo cya 4.8%.

Banki Nkuru y’Igihugu yateganyaga ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku gipimo cya 6% kubera ko ibihembwe bitatu byose ubukungu bwazamutse, igihembwe cya mbere bwazamutse ku gipimo cya 7.8%, icya kabiri 6.1% naho icya gatatu 7.5%.

Nubwo imibare yose y’igihembwe cya kane itaraboneka, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu avuga ko ubucuruzi bw’inganda na serivisi bwazamutseho 12.7% mu gihe mu mwaka wa 2013-2014 bwari ku gipimo cya 9%, bigatanga icyizere cy’uko ubukungu bwagenze neza muri 2014.

Agira ati “Ni yo mpamvu tubona ko ubukungu bwacu buzazamuka ku gipimo kiri hejuru cyane kurusha 6% twari twihaye dutangira umwaka ndetse nta watinya kuvuga ko biri hejuru ya 7% mu mwaka wa 2014.”

Abanyeshuri ba INSES Ruhengeri bahawe umwanya wo kubaza ibyo bashaka gusobanukirwa ku bukungu bw'u Rwanda.
Abanyeshuri ba INSES Ruhengeri bahawe umwanya wo kubaza ibyo bashaka gusobanukirwa ku bukungu bw’u Rwanda.

Umuyobozi wa BNR avuga kandi ko gusobanurira Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abanyeshuri bazaba ari abayobozi mu myaka iri imbere, bigamije kubaka icyizere cy’ubukungu bw’igihugu cyabo bikabarinda kuba bakwikanga hari ikibazo cyaba kivutse mu bukungu.

Harindintwari Modeste, umunyeshuri wiga muri INES-Ruhengeri wakurikiye icyo kiganiro, avuga ko yungukiyemo byinshi birimo gusobanukirwa uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze n’uko ubukungu bw’igihugu buzamuka.

Prosper ziganimbuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri, we avuga ko ubusanzwe bigisha abanyeshuri babo bifashishije ibiganiro bitangwa n’inzobere kugira ngo bagire ubumenyi bufatika buzabafasha mu mirimo bazakora barangije.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nabandi bazajye bajya muri kaminuza gutanga ibiganiro kuko bifasha abanyeshuri,abarimu kugira ubumenyi ku bikorwa bagatanga contribution yabo

humuriza yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka