Uwikuba ku mugore, uzamukorakora akaboko kazahiraho -Mayor Ndayisaba

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanije na Polisi y’igihugu baburiye abantu bishimisha bishingiye ku gitsina, nko kwikuba ku bagore n’abakobwa, kubakorakora cyangwa kubabwira amagambo y’urukozasoni; cyane cyane mu gihe abantu bari mu ngendo mu binyabiziga, ko ibihano bikarishye byashyiriweho abazarenga kuri ayo mategeko.

Ngo ni mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa cyane cyane mu binyabiziga bitwara abagenzi benshi, n’ubwo itegeko ari rusange rireba n’abandi bantu bose bazafatirwa mu bikorwa n’amagambo bigamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidèle Ndayisaba yabivuze.

Abayobozi b'umujyi wa Kigali na Polisi bihanangirije abishimishimiriza ku gitsinagore bishingiye ku gitsina cyane cyane mu modoka zitwara abantu benshi.
Abayobozi b’umujyi wa Kigali na Polisi bihanangirije abishimishimiriza ku gitsinagore bishingiye ku gitsina cyane cyane mu modoka zitwara abantu benshi.

Mu kiganiro Umujyi wa Kigali na Polisi bagiranye n’abahagarariye ibigo bitwara abagenzi hamwe n’abanyamakuru ku wa kane tariki 05/3/2015, Mayor Ndayisaba yagize ati “Uwikuba ku mugore cyangwa umukobwa, Uzamukorakora, uzashyiraho ukuboko kuzashya kandi ntazagire ngo ntitwamuteguje”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yanihanangirije abamotari bajyana abagore cyangwa abakobwa babasimbiza kugira ngo babegere, ko nabyo ari ibyaha bifatwa kimwe nko kubakorakora cyangwa kubegera bagamije kwishimisha bishingiye ku gitsina.

Yavuze ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zigengwa nawo, Polisi y’igihugu, inkiko, ubushinjacyaha n’amagereza ngo byiteguye. Abaturage cyane cyane abakorerwa ihohoterwa, basabwa kuzajya bihutira kwandika ubutumwa bugufi kuri telefone cyangwa guhamagara inzego zishinzwe umutekano.

Abanyamakuru n'abakuriye ibigo bitwara abagenzi mu kiganiro n'Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y'igihugu.
Abanyamakuru n’abakuriye ibigo bitwara abagenzi mu kiganiro n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’igihugu.

Muri buri modoka itwara abagenzi ngo hazashyirwamo nimero zahamagarwaho kandi abakozi bo muri yo bakazasabwa kujya batanga ubutumwa bwo kwihanangiriza abafite imigambi yo kwishimisha bishingiye ku gitsina.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo y’185, kigenera umuntu uzagaragarwaho kwishimisha bishingiye ku gitsina ku bagore cyangwa abakobwa, igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu, ndetse n’ihazabu kuva ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugera ku bihumbi 500; nk’uko Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Rogers Rutikanga yabyibukije.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

IRYO TEGEKO NIRYO NJYE NDARISHYIGIKIYE ARIKO MUZAREBE NIRYABAGORE BAMBARA UBUSA MU MUCYO NYARWANDA NTA ZA MINI ZIBAHO.

jean pierre nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

aba bayozi bimaze kugaragara ko mu mitwe yabo icyo batekereza aramaranga,ngotuzabaca amande nibyo bibari mu mishinga yabo2 bashonje niba bageze aho bashyiraho amategeko yimbura mukoro ngonukora ku mugore wawe cg kuri mushiki wawe usafugwa kandi usanga aribo babikora,kuko byaragagaye ko amategeko mushyiraho arimwe muyica,mwaragiza mukabishyira ku baturage bohasi

luke ivans yanditse ku itariki ya: 8-03-2015  →  Musubize

ARIKO NIBA NJYE ARIKO NIBERA MUCYARO IBI BYO GUKORANAHO SIMBIBONA KUBANTU BAGEZE MUMYAKA YUBUKURE KUBURYO BIGERA NAHO ABADEPITE BICYARA BAKABITORA NKITEGEKO NKAHO BAGASHYIZE INGUFU KUMATEGEKO YABARYA RUSWA,KUNYEREAZA IMITUNGO NIKIMENYANE MWITANGWA RYAKAZI?NAMWE NGO IHOHOTERA! AHUBWO NTIMUNAZI AHO RIBA MWIBAGIWE MUMA BARE NAMAHOTERI NJYE NIHO MBIBONA BIKABIJE NK`AHO BASHIKIBACU BABAYE DESSERIE YONGERWA KUCYO KURYA NOKUNYWA KERETSE UTAYISHATSE?

JOHN yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ubundi se babakoraho,babikubaho bashaka iki? Bazabafunge rwose.

Rwego yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

ubwo nabagore bazafata mumondoka nzarekarame?cg umugore azakwitabaza mumondoka agufate wowe nubikora bakuboneze gereza!birababaje.

wellars yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

quel feminisation des milieu public!..,...
ou marcheront les hommes? nous n’avons pas des voies souterraines au rwanda pour y marcher par les hommes.c’est un coup fatal slvp

THEOGENE yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

muba mwabuze icyo mukora sha muzajye munahana abakobw birirwabatubipa wamuhamagaraati wamenye?

moses yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

ariko namwe murahemutse, ni gute wabaho ntajwi ry umugabo wumvise? ndi umukobwa ariko ibyo ntibirambaho, niyo ninjiye muri bus mbanza kureba igitsinagabo kirimo sinakwicarana n’umukobwa ndeba hari ahari umuhungu kd ntamuhungu uyirimo nagera iyo ngiye nabi, widuhohotera ushingiye ku bitsina rero

jojo yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

mu bibazo uru Rwanda rufite mubona iki aricyo kihutirwa namwe mumeze nk anana pe this is totally useless mudupfushiriza imisoro ubusa gusa, turabanenze pe

mayor yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

ahubwo reta nigure amabisi yokujya atwara igitsina gabo ukwabo nizizajya zitwara igitsinagore ukwabo! naho gukoranaho ntibizabura! ndumiwe! ubwo ntabindi bihari mwakwigaho bitaribyo?

inzira yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Abagabo twagorwa mbese nta Bakobwa cg Bagore bahohotera abagabo?niba biriho mushyireho itegeko riturenganura murakoze.

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Rwose nanjye sinshyigikiye abagabo bakorakora abagore n’abari ariko si abagore gusa bakorakorwa n’abagabo bakorakorwa n’abagore njye ndabivuga ko byambayeho bo bazaba uwa nde?
Ikindi, ibimenyetso by’iki cyaha biragoye kubibona, ahubwo mwitonde murebe uko "munyangire" ihabwa intebe n’inkumi zishaka amafaranga zikoresheje iterabwoba ziprofita ibi. Mwitonde bayobozi na mwe nzego z’umutekano hazaze habaho gushishoza mbere yo gukurikirana umuntu uregwa iki cyaha.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka