Gicumbi: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge n’abandi bakozi 8 bari mu maboko ya polisi bakekwaho kunyereza amafaranga ya VUP

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Jerome Ngendabanga, n’abandi bakozi ba leta bakoreraga muri aka karere bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi bakurikiranyweho imikoreshereze y’amafaranga agenewe imishinga yo gufasha abatishoboye (VUP) mu nyungu zabo.

Abo bandi bafunganzwe ni Byaruhanga Anastase wari uhagarariye ikigo nderabuzima cya Mulindi na Agoronome Nyirareba Domitile, umuyobozi wa SACCO ya Rubaya, Umucungamari wa yo, ushinzwe inguzanyo muri iyo SACCO, n’abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’utugari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kaniga, Jerome Ngendabanga, afunzwe akurikiranyweho kwiguriza amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Jerome Ngendabanga, afunzwe akurikiranyweho kwiguriza amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Ngendabanga bamurega kunyereza umutungo wa leta naho Byaruhanga we akaregwa ubuhemu, bitangazwa n’umwe mu babashije gusoma muri dosiye z’aba witwa Dusabe Enock.

Yavuze ko Ngendabanga na bagenzi be bibumbiye mu itsinda ryitwa “Agaciro k’ubuhinzi” bafata inguzanyo y’amafaranga ya VUP bayahingamo ingano.

Guhinga ingano byari uburyo bwo gushishikariza abaturage bo mu murenge wa Rubaya ubuhinzi bw’iki gihingwa, kuko bo batabyiyumvagamo ahubwo bashakaga guhinga amasak. Icyo gihe bahinze ahangana na Hegitare 20, nk’uko yabisobanuriwe na Ngendabanga.

Iguzanyo bafashe ya VUP barayishyuye yose, abagize iryo tsinda nabo bategereje kugurisha umusaruro bakuyemo muri ubwo buhinzi bwabo.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Hakizimana Andre, avuga ko umuyobozi w’umurenge n’abo bakozi bandi bafunganywe, batangiye gukorwaho iperereza baza gutabwa muriyombi tariki 2/3/2015.

Yavuze ko babataye muri yombi nyuma yo gusanga barihaye inguzanyo ya miliyoni zigera kuri zirindwi batemerewe kuko batari abagenerwabikorwa ba VUP.

Ibyaha baregwa biramutse bibahamye bahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri kabiri kugeza kuri gatanu y’amafaranga yanyerejwe, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Bakunzi kandi basomyi,aba barafunzwe ariko ndabona abari bashinzwe gutanga amabwiriza ku mikoresherezwe y’iyi nkunga yari igenewe abatishoboye bo ntibagaragare!nonese bigiye kuba ubwa wa mugani ngo:"Inyoni igurukanye umutanyu niyo iba yaramaze amasaka?"

Abakimaze yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Bakunzi kandi basomyi,aba barafunzwe ariko ndabona abari bashinzwe gutanga amabwiriza ku mikoresherezwe y’iyi nkunga yari igenewe abatishoboye bo ntibagaragare!nonese bigiye kuba ubwa wa mugani ngo:"Inyoni igurukanye umutanyu niyo iba yaramaze amasaka?"

Abakimaze yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

none se harya ubwo boshyuye nabwo baba bafite icyaha? niba yari inzira yabo ya senzitazation? basomyi munsobanurire.
thnx

alias bb cool yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ngaho se bashyikirize police! Ubwose urusha ubushishozi itsinda ry’akarere ryakoze igenzura muri nyarugenge, cyangwa nuguhuragura ibigambo. Kigali today siho batanga ikirego, nyarukira kuri police utange amakuru.

la fin du monde yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ngaho se bashyikirize police! Ubwose urusha ubushishozi itsinda ry’akarere ryakoze igenzura muri nyarugenge, cyangwa nuguhuragura ibigambo. Kigali today siho batanga ikirego, nyarukira kuri police utange amakuru.

la fin du monde yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Muravuga mutazi ibyabereye mu umurenge wa Nyarugenge mu karere KA Bugesera.Ayo mafaranga rose yibereye ayo abayobozi.ahaaaaa.

alias muyobozi yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka