Uburasirazuba: Ikibazo cy’amazi cyabonewe igisubizo

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yagiranye amasezerano na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yo kwakira inkunga ingana na miliyari 1.013 y’amafaranga akoreshwa mu Buyapani (JPU) yatanzwe n’icyo gihugu.

Iyi nkunga ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 5.8 izafasha kugeza amazi meza ku baturage bo mu Ntara y’Uburasirazuba barenga ibihumbi 33, biyongera ku bandi ibihumbi 98 bayahawe kuva mu mwaka wa 2008.

Abazagezwaho amazi meza ni abatuye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza n’uwa Remera mu Karere ka Gatsibo, kandi abatekinisiye bazakwirakwiza ayo mazi bakazongererwa ubushobozi hakoreshejwe igice cy’inkunga yatanzwe, nk’uko amasezerano abiteganya.

Minisitiri Amb. Gatete na Ambasaderi Kazuya bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Minisitiri Amb. Gatete na Ambasaderi Kazuya bahererekanya amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa yijeje ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga u Rwanda mu mishinga igamije gukwirakwiza amazi meza, mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku gipimo cya 100% cy’abaturage bafite amazi meza mu mwaka w’2020.

“Abagore benshi bazabona igihe cyo kwikorera imirimo ibyara inyungu hashingiwe ku kuba batakazaga umwanya munini bajya gushaka amazi kure y’aho batuye, abana nabo bakazarushaho kwitabira amashuri”, Ambasaderi Kazuya.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura mu Rwanda (WASAC) kivuga ko kugeza ubu abaturage bafite amazi meza mu Rwanda bangana na 75%.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yashimye ko uretse kuba u Buyapani busanzwe bufasha u Rwanda gutanga amazi meza ku baturage, bunafite uruhare runini mu bikorwa byo gutanga amashanyarazi, guteza imbere ubuhinzi n’uburezi, ndetse no kubaka ibikorwaremezo by’umuhora wo hagati muri Afurika y’Uburasirazuba, birimo urutindo rwo ku Rusumo, umuhanda Kayonza-Rusumo, ndetse n’icyambu cya Dar es Salam muri Tanzaniya.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka