Rutsiro: Abantu bataramenyekana batemye inka z’abaturage

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2015 abantu bataramenyakana mu Kagari ka Kabuga mu Murenge Mukura ho mu Karere ka Rutsiro batemye inka ebyiri zirimo iya Barinabasi Kayonga n’iy’Alvera wari warayihawe muri gahunda ya Gira inka.

Kayonga akeka ko inka yeyzaba zatemwe n’umugore baturanye atavuze amazina kubera ko ngo basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo we yarishe abantu bo mu muryango wa Kayonga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ngo baje no kumuriha imitungo yangijwe ariko kuva ubwo ngo ntibongera kurebana neza. Cyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura avuga ibyo uwo mugore ushinjwa abyemera.

Yagize ati “Inka zaratemwe ni yo mpamvu twakoranye inama n’abaturage ngo turebe niba twafata abo bagizi ba nabi.”

Naho inka ya Alvera yo yahawe muri gahunda ya Girinka avuga ko ibi byabaye bitamutunguye kuko ngo n’ubundi yahoraga atererwa amabuye ku nzu aryamye kuva mu mwaka wa 2014 akaba cyokora nta muntu atunga agatoki.

Inka ya Kayonga yatemwe ku wa kabiri mu ma saa yine naho iya Alvera yo yatemwe mu rukerera mu masa cyenda abakekwa bose bakaba batawe muri yombi ngo hamenyekane mu gihe Polisi igikora iperereza ngo bamenye uwaba yarazitemye.

Inka zatamwe ngo zikaba zirimo kwitabwaho n’umuvuzi w’amatungi ariko ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwasabye abaturage ko bazakusanya amafaranga yo kugura izindi zo kubashumbusha mu gihe izatemwe zatakira.

Uretse izo nka zatemwe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge avuka ko ubusanzwe umutekano usanzwe wifashe neza kandi ko nta gikuba cyacitse.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka