Nyange: Uburyo bwa Police Mobile Station ngo butuma ibibazo by’abaturage biba byarapfukiranywe bimenyekana

Polisi y’Igihugu yifashishije uburyo bwa Polisi yimukanwa bita Mobile Police Station, kuru uyu wa 4 Werurwe 2015 mu kwakira ibibazo n’ibirego by’abaturage mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange hagamijwe kwegereza abaturage serivisi za Polisi.

SP Emmanuel Hitayezu Umuvugizi wa polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba unakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, avuga ko hashyizweho ubu buryo kubera ko hari abaturage batuye kure ya sitasiyo za polisi kandi postes ziba mu mirenge zikaba zidafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byose zakira kandi polisi ifite inshingano zo kurinda umutekano no gufasha inzego z’ubutabera.

Binjira mu modoka bagatanga ibibazo byabo.
Binjira mu modoka bagatanga ibibazo byabo.

Nduwayezu Anicet na Mureyirege sirivaniya bo mu murenge wa nyange ni bamwe mu batanze ibibazo n’ibirego byabo bari barabuze uko babigeza kuri polisi. Bavuga ko kugera aho batangira ibirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba bakora urugendo rw’amasaha 5 n’amaguru, ariko bakaba babashije kubona polisi bakoresheje iminota 10 gusa.

IP Jacques Ngarukiye wari uyoboye iki gikorwa avuga ko bakorana n’izindi nzego z’ubuyobozi maze ibibazo bireba inzego z’ibanze zigahita zibyakira kandi zigatanga ibisubizo ako kanya, naho ibitabashije gukemuka abaturage bagatanga nomero za terefoni zabo bakazabihabwa batagombye gukora ingendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ernest Niyonsaba, avuga ko ubu buryo bwa polisi bubafasha kumenya bimwe mu bibazo abaturage baba bataragaragaje kuko muri ako gace hakiri abihererana ibirego n’ibibazo by ‘amakimbirane.

Inzego zindi na zo ziba zihari zunganinirana na Police Mobile Station.
Inzego zindi na zo ziba zihari zunganinirana na Police Mobile Station.

Muri Mobile Police Station hifashishwa imodoka ya Polisi ifite ibikoresho byose mu kwakira abaturage, bukazifashishwa kugeza igihe buri murenge uzaba warabonye sitasiyo ya posisi ndetse na nyuma yaho.

Ubu buryo bwatangijwe muri Mutarama 2015, ngo bumaze kwakira ibibazo 325 mu turere 6.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka