Nyanza: Umumotari arakekwaho gusambanya umunyeshuri
Umumotari witwa Hakizimana Albert w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko ya Polisi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya ESPANYA riri mu mujyi wa Nyanza.
Uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Mutende mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, tariki 04/03/2015 ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, nk’uko Jean Pierre Nkundiye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge abyemeza.
Icyo gihe abanyeshuri bose biga muri iki kigo bari bahawe uruhushya ngo bajye gutembera mu masaha y’igicamunsi.
Nkundiye yabwiye Kigali Today ko abaturage batabaje inzego z’ibanze na zo zigatabaza Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza kugira ngo uyu mumotari bivugwa ko yasambanyaga umwana wiga muri ESPANYA afatwe.
Umumotari watawe muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu gihe umunyeshuri yajyanywe mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo hasuzumwe niba nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yamwanduje.
Aya makuru kandi yemejwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko uyu mumotari yafashwe ndetse n’uyu mwana akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.
Mu gihe uyu munyeshuri yaba atagejeje ku myaka 18 y’amavuko, uyu mumotari aramutse ahamijwe icyaha cyo kumusambanya n’urukiko rubifitiye ububasha yahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko, nk’uko ingingo y’191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.
Kigali Today yashatse kuvugana n’umuyobozi wa ESPANYA, Mudahinyuka Narcisse aho uyu munyeshuri yiga ariko terefoni ye igendanwa igacamo ntayifate.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Akariro nikabipe nuko ukazimije ibizira.
abamotari bagerageze kwiyubaha.kandi banasuzume nimba uwo mukobwa ntaruhare yagize mukugirango bagire iyo mibonano nuwo mumotari kuko birashhoboka ko baba ari kubwumvikane nimba yari amasaha yo gutembera ubwo uwo mukobwa yari yamuhaye gahunda.
reta nikanduhohotere ngo twafashabana .mwenimubizi ni bamwita tuyishime betty.cyakora motari ararenganye.munganga niyemezako yamuvioye bazamufunge.ariko uwo numugore ahubwo bite kuri motari bamupime
sinzi niba inzego zumutekano zakurikirana urubyiruko rusambana kubushake ngo babivemo. iyo abana batashye bava kumashuri banyurahe ?hari nabaka uruhushya bakigira gusambana
Nihabeho gukurikiranwa naho ubundi abanyeshuri sishyashya, ni uko muganga agira amsbanga ubwo c imibare myinshi yabajya muri ONAPO sibo, motari wasanga ari amwunganira kugirango bazabane, babapime bombi nibyo sawa. Motar yihangane
Nihabeho gukurikiranwa naho ubundi abanyeshuri sishyashya, ni uko muganga agira amsbanga ubwo c imibare myinshi yabajya muri ONAPO sibo, motari wasanga ari amwunganira kugirango bazabane, babapime bombi nibyo sawa. Motar yihangane
ahhhh uwo mu motari ararengana ahubwo harebwe imyaka umunyeshuli afite niba arengeje 18 umumotari arekurwe. kuko ntamasugi tukigira Bose bararangiye
Abanyeshuri biga muri nyanza bakunda gusambana ahubwo bapimishe uwo mu motard uwo mwana yaba yamwanduje
Bihangane kuko kuva inyanza ujya kugasoro,ntabwo umukobwa bamukuruye yarizanye.ahubwo niba ari mukuru,barekure motal ahubwo azane inkwano ajyane umugeni we,kandi ni umusore ndabizi.kwiga ho ntaho bitaba ni kayanza hari amashuri.
Ni murangiza gupima muzatubwire Niba arubwambere.
nimureke amarangamutima, icyaha niba cyakozwe amategeko agihana arahari, police irakora akazi kayo, nikimuhana ahanwe nkuko amategeko abiteganya, naho ibindi ni amagambo gusa
Motal yihagane,niba uwo mukobwa namyaka 18 afite.gusa ayifite motal yake indishyi yakababaro kuko yareganye.