Afurika y’Epfo na Zambia bigiye kwipima n’Amavubi mu mikino ya gicuti

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia (FAZ) ryemeye ubusabe bwa FERWAFA bwo gukina umukino wa gicuti hagati y’ikipe yabo nkuru ya Chipolopolo n’ikipe y’u Rwanda Amavubi ku wa 29 Werurwe 2015 i Lusaka.

Amavubi izakina uyu mukino mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Amavubi ya 72 ku isi aritegura gukina na Chipolopolo iri ku mwanya wa 60.
Amavubi ya 72 ku isi aritegura gukina na Chipolopolo iri ku mwanya wa 60.

Nyuma yo kumenya ayo makuru twavuganye n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Maitre Murindahabi Olivier, atubwira ko ari byo ko bamaze kumvikana na Zambia.

Yagize ati “Twari twabasabye ko twazakina umukino wa gicuti , none bamaze kutwemerera ko twazawukina ukabera i Lusaka kuri 29/03/2015 ikipe yacu nkuru ikaba izakina n’iya Zambia.”

Chipoloolo iheruka gutwara igikombe cy'Afurika cya 2012.
Chipoloolo iheruka gutwara igikombe cy’Afurika cya 2012.

Iyi mikino iri mu rwego rwo gutegura CHAN, kwitegura amajonjora y’igikombe cy’afurika ateganyijwe gutangira mu kwezi kwa karindwi ndeste n’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2018 agomba gutangira mu kwezi kwa cumi mbere y’uko u Rwanda rwakira irushanwa rya CHAN umwaka utaha.

Igihugu cya Zambia kizakina n’u Rwanda kiri ku mwanya wa 60 ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 72 ku isi.
Usibye uyu mukino , u Rwanda ruzanakina n’igihugu cy’Afrika y’Epfo mu mukino uzaba ku wa 25 Werurwe 2015 mu Mujyi wa Johannesburg ariko wo ukazaba uri mu rwego rw’abatarengeje imyaka 23.

Sammy Imanishimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka