Kayonza: Uburiganya muri Girinka ngo butuma hari abo iyi gahunda itageraho

Ruswa igaragara muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ngo ituma bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyo gahunda mu Karere ka Kayonza inka zitabageraho nk’uko bamwe mu bo twavuganye babivuga.

Amabwiriza agenga iyo gahunda agena neza abakwiye guhabwa inka hashingiwe ku byiciro by’ubudehe babarizwamo, ariko ngo mu gutanga izo nka mu Karere ka Kayonza hari aho abaturage bagiye babarurwa mu bagomba kuzihabwa hashingiwe kuri ibyo byiciro bikarangira zihawe abandi batazwi, nk’uko umuturage wo mu murenge wa Murundi utifuje ko amazina ye atangazwa yabiduhamirije.

Barinubira uburiganya buri muri gahunda ya Girinka.
Barinubira uburiganya buri muri gahunda ya Girinka.

Kimwe mu bibangamiye gahunda ya Girinka ngo ni ruswa isabwa na bamwe mu bashinzwe kuzitanga bari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, bigatuma bamwe mu bakabaye bazihabwa badafite ubushobozi bwo gutanga iyo ruswa batazihabwa.

Bamwe mu baturage borojwe muri iyi gahunda batwemereye ko bagiye bahabwa inka ari uko batanze ruswa, kandi bamwe muri bo gutanga iyo ruswa ntibabifata nk’ikibazo kuko ngo bayitanga nk’agashimwe ku bashinzwe gutanga izo nka kugira ngo na bo babone agatobe.

“[Amafaranga] narayatanze nyine. Nonese ubwo baguciye make bakaguha inka, inka igura angahe? Inka igura menshi ariko banciye make nayatanga. Nawe nyine umuntu uyiguhaye akabona agatobe, nonese ubwo urumva ari we uba ugomba gukorera ubusa?” uku ni ko umukecuru worojwe muri Girinka yabidutangarije.

Ikibazo cy’amakosa yagaragaye muri gahunda ya Girinka cyanagarutse muri raporo abagize inteko ishinga amategeko bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ubwo bagenzuraga uko isuku ihagaze muri ako karere muri Gashyantare 2015.

Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’imari Sikubwabo Benoit yatwemereye ko icyo kibazo na bo bakimenye, kandi ngo cyatangiye gukorerwa ubusesenguzi mu rwego rwo gukosora ahagaragaye amakosa.

Avuga ko hari gukorwa igenzura kugira ngo umuturage wahawe inka atayikwiye ayisubize ihabwe uyikwiye, kandi ngo n’umuyobozi uzagaragaraho kugira uruhare muri ayo makosa azabiryozwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka