I Burera bubatse ikigo nderabuzima kuri miliyoni 200, kimaze amezi atandatu cyuzuye cyidakora

Ahitwa Rugarama mu Karere ka Burera hashize amezi atandatu huzuye ikigo nderabuzima cyatwaye miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, na n’ubu ariko ntibaratanga serivisi n’imwe. Minisiteri y’Ubuzima ntivuga igihe iryo vuriro rizakingurira imiryango kandi abatuye ako gace ntibagira ahandi hafi bivuriza.

Abaturage bavuga ko ikigo nderabuzima cya Rugarama kicyuzura muri Kanama 2014 bari bizeye ko bagiye kuruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza ariko barategereza baraheba.

Uwitwa Mukamusozi Agnes agira ati “Turi kubona cyaruzuye none ubwo twategereje ko bazadufungurira twarahebye…nonese twabona kimeze gutya kandi tuzi ngo cyaruzuye bikadushimisha!”

Abatuye Umurenge wa Rugarama bavuga ko iki kigo nderabuzima gitangiye gukora cyabafasha kwivuriza hafi.
Abatuye Umurenge wa Rugarama bavuga ko iki kigo nderabuzima gitangiye gukora cyabafasha kwivuriza hafi.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’Akarere ka Burera avuga ko nabo bahangayikishijwe no kuba icyo kigo nderabuzima kidaha serivisi z’ubuvuzi abaturage, ariko ngo bari gukora ibishoboka ngo gitangire gukora vuba.

Akomeza avuga ko kimwe mu byatumye ikigo nderabuzima cya Rugarama gitinda gutangira gukora ari amafaranga y’ingengo y’imari ikigenewe yari ataraboneka.

Ibi byatumye bafata abaganga bane bo mu bindi bigo nderabuzima byo mu Karere ka Burera bifite ingengo y’imari kugira ngo babe aribo batangira gukora muri icyo kigo nderabuzima, ndetse bamaze no kubimenyeshwa.

Iki kigo nderabuzima cyuzuye muri Kanama 2014 ariko imiryango iracyafunze.
Iki kigo nderabuzima cyuzuye muri Kanama 2014 ariko imiryango iracyafunze.

MINISANTE ntiratanga ibikoresho yabemereye

Sembagare akomeza avuga ko igisigaye ngo batangire imirimo ari ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti ndetse n’ibitanda by’abarwayi bigomba gutangwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ariko ngo ntibazi igihe iyo minisiteri izabitangira.

Umuvugizi wa minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda witwa Nathan Mugume yabwiye Kigali Today ko nawe atazi igihe minisiteri avugira izatangira ibyo bikoresho. Yagize ati "Niba ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwaranditse busaba ibikoresho byo mu kigo nderabuzima cya Rugarama ubwo nyine buzabihabwa nta kabuza. Gusa akarere kagomba gukomeza gukurikirana."

Abatuye Umurenge wa Rugarama bavuga ko bategereje ko ikigo nderabuzima cya Rugarama nigitangira gukora kizabafasha kuko aho bajya kwivuriza ubu ari kure yabo.

Iki kigo nderabuzima cyuzuye gitwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 200.
Iki kigo nderabuzima cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200.

Bavuga ko nk’abaturiye ishyamba ryo ku kirunga cya Muhabura bagera kwa muganga bakoze urugendo rw’ibilometero birenga 10 bakagerayo abarwayi barembye, dore ko bagenda n’amaguru babahetse.

Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyatangiye kubakwa muri Gashyantare 2014 cyuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200. Gitegerejweho guha serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga ibihumbi 25 batuye muri ako gace.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mu nyonga inkuru muzakureho uyu mwanya wibitekerezo

Maniriho Moses yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Ibi ntibitangaje ku karere ka Burera. Ahubwo abo mu Rugarama bagira amahirwe no kubona izo nyubako bafata nk’ibyiza nyaburanga. Iyo urebye imikorere y’akarere ka Burera birakuyobera wagira ngo si mu rwanda. Ugeze mu mirenge yegereye aho akarere kubatse i Kirambo nta majyambere nta gikorwa na kimwe kintangarugero wahabariza nk’ivuriro, umuhanda kuburyo nicyo batekereje bakijyana kuri Kaburimbo mu gahunga hafi yahabera ingando muri i Nkumba.
Umuhanda Nyakubahwa Perezida wa repubulika yemeye uva Base-Kirambo-Butaro-kidaho ntibawukurikrana. Yanabibukuje impamvu udakorwa bati ni vuba ariko ni mumagambo.
Nubwo ari akarere k’icyaro Leta izabibabaza.

Maniriho Moses yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ibi se bibaho? uuuh! none se Sembagare wubakisha ibitaro udateganya muri planning ya delivrables équipements n’imiti? Ibyo byagombaga kugendana n’uko inyubako izamuka mugenda mwibaza aho buri ngongo igeze itunganywa! Ese uruhare rwa minisanté muri iyo project ni uruhe? niba ruhari ni ukuvuga ko harimo ikibazo. Ariko ntabiciye inyuma, ba stakeholders bose bose bagomba kubibazwa! projet ntikorwa n’umuntu umwe cg se na groupe imwe (tuvuge nk’abahagarariye akarere gusa). Hagomba kubamo comité de pilotage, na équipes zikurikirana buri gice cya project. Urugero, iyo muza kuba mufite comité de pilotage y’abantu batarenze 6 kugeza kuri 10, mukagira équipe na chef wayo bashinzwe gukurikirana inyubako, équipe ishinzwe équipements, équipe inshinzwe gutangaza uko byose bigenda (communication), équipe ishinzwe iby’imiti, ntabwo biba bimeze gutyo! Ou bien Sembagare yashatse kubikurikira ubwe ntiyagisha inama bihagije ou bien bamutabye munama ou bien ntimwakurikije gahunda zizwi muri buri project management! voilà! 200 millions ni menshi ataseswa gutyo kuburyo butatekerjweho bihagije! Ibyo ntibyagombye kuba mu Rwanda rwo muri 2015! umusomyi mosi

Mosi yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka