Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutseho amafaranga 35

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori nka Lisansi na Mazutu, byagabanirijwe ibiciro, biva ku mafaranga y’u Rwanda 845 bigera kuri 810 by’igiciro fatizo.

Iri gabanuka rije mu gihe kitageze ku mezi atatu hari habayeho imanuka risa nk’iryatunguranye, nk’uko bigaragara mu itangagazo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Werurwe 2015.

Rigira riti "Guhera kuwa kane tariki ya 5 Werurwe 2015, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira: Igiciro fatizo cya Essence na Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga ku mafaranga 810 kuri litiro."

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Francois Kanimba.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba.

Igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rije mu gihe guhera ku wa 1 Gashyantara 2015 na bwo igiciro fatizo cyari cyakuwe ku mafaranga 960 gishyirwa kuri 895.

Bivuze ko guhera mu mpera z’umwaka ushize, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kimaze kugabanukaho amafara 165 kuko mu Kuboza 2014 ari bwo cyatangiye kumanuka kivuye ku mafaranga 1010.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Imana ishimwe ko ibiciro biri kumanuka ariko se kuki ibiciro by,ingendo mu mugi was Kigali bitagabanuka?

Davis yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

nibyizape ariko niyo batagabanya kurugendo bakareka kudutwara nkibijumba ibyo bi bss bya kbc bidutera iseseme Imana nidutabare na ho ubunditwaraguzwepe ngarambewe waratuguze musaza

musafiri clod yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ibiciro bya petroli bigabanutse kenshi ariko transport wapi biracyagoye.

banana kanani yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ibiciro bya petroli bigabanutse kenshi ariko transport wapi biracyagoye.

banana kanani yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

ni byiza ko ibiciro bya essance bigabanuka, ariko minisitiri w’ubucuruzi azajye yibuka ko iyo byiyongereye isukari iriyongera, umuceri n’inzoga bikiyonera kuki bimanuka BRALIRWA ntigabanye ibiciro, Kawunga ntigabanuke. bijye binamukira rimwe nk’uko bizamukira rimwe, naho ubundi ntacyo igihugu cyacu cyahomba kuko nta peteroli ducukura.

manzi yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Oya ntabwo ubukungungu bwahungabana,ahubwo bwarushaho kwiyongera mugihe ibi biciro byibikomoka kuri petroli byakomeza kugabanuka. Ibiribwa byagabanura ibiciro

kalisa yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

bikomeze bimanuke maze n’ibiciro by’ingendo bigabanuke gusa mfite impungenge bizagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu cyacu

kabatesi yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka