Musanze: Umupadiri wa Paruwasi Rwaza yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Umupadiri witwa Havugimana Thacien w’imyaka 33 yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka mu Kagari ka Kabushiye mu Murenge wa Rwaza, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 4/3/2015.

Uyu mupadiri wari umucungamutungo w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Marie Reine -Rwaza yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota.

Havugimana yari akiri muto.
Havugimana yari akiri muto.

Yakoze impanuka ava ku ishuri yerekeza mu Isantere ya Mukinga ubwo yakataga ari mu muhanda w’itaka, imodoka yahise igarama ibirinduka munsi y’umuhanda nko mu metero 200 ahita apfa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buhukiro by’Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Mujyi wa Musanze.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Andre Hakizimana, yataangaje ko icyateye impanuka kitazwi neza ariko bakeka ko yatewe n’umuvuduko ukabije cyangwa uburangare.

Agira ati “Niba atari umuvuduko bishoboka ko byari uburangare kuko umuntu ashobora kugira uburangare ni ko nkeka.”

CIP Hakizimana akomeza avuga ko utwaye ikinyabiziga agomba kwirinda uburangare no gutwara imodoka nabi ibyo yise manoeuvre zidasobanutse. Akangurira abashoferi kwirinda gukoresha no kuvugira kuri terefone batwaye ibinyabiziga kuko biri mu bitera impanuka.

Umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera na misa bizabera kuri Paruwasi ya Rwaza kuwa Kane tariki 5/3/2015 kuva saa tanu z’amanywa nyuma y’aho ashyingurwe mu irimbi ry’abihaye Imana kuri Cathedral ya Ruhengeri.

Padiri Havugimana avuka muri Paruwasi ya Nemba, Akarere ka Gakenke yahawe ubupadiri na Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Visenti mu 2012.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

ndahamya nizeye ko imana yamwakiriye ubu akaba yicaye iburyo bwayo yarabikoreye

ndikubwimana jivenar yanditse ku itariki ya: 18-11-2018  →  Musubize

NYAGASANI WOWE UMENYA ABAWE UZAMWAKIRE MU BWAMI BWAWE AHO YAKOZE NABI UMUBABARIRE MAZE UMUBARE MUNTORE ZAWE.

NKIRANUYE J.DE DIEU yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Uwomukozi w’Imana,nubwo yatwaraga imodoka nabicyane,nyagasani azamwakirane impuhwe n’urukundorwinshi cyane,mubwamibwayo.

Muhire Dominique yanditse ku itariki ya: 3-01-2016  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko0 ridashira

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Urungano ntituzakwibagirwa,Umubyeyi Bikiramayira akomeze akurebane impuhwe kuko waramukundaga.

nshuti theo yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Tubuze umuntu wingirakamaro muri societe nyarwanda,Imana nyirubutungane imurebane impuhwe maze imwakire muntore zayo.kdi twihanganishije umuryango avuyemo.
R.I.P Thacien

Evariste yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Twizeye tudadjidikanya ko imana izamwakira mubayo

Tuyisenge Richard yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Imana imwakire mubayo.Turizera tudashidikanya igihe kimwe tuzabona.Umuryango we ndetse na Kiriziya muri rusange twihange.

MUGIRANEZA yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Nyagasani arebe ugushaka k, umugaragu we twihangañishije abasigaye

J.Paul yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

uwomupadiri nyagasani amworohereze

tuyishime abdou yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Imana izamuhe iruhuko ridashira

Habimana Jean Marie yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Imyaka nk’iyo Yezu yarafite igihe apfira abe.Imana imwakire kandi imwicaze iruhande rwayo.Yarakoze kuyikorera

yvonne yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka