Mfite inyota n’inzara byo kugera kure muri Primus Guma Guma-Senderi
Mu gihe hasigaye iminsi ine ngo PGGSS5 itangire, Senderi International Hit, umuhanzi ukunze kugaragaraho udushya tudasanzwe noneho byagera muri PGGSS agaca ibintu aratangaza ko afite inyota n’inzara byo kugera kure muri Guma Guma kurusha abandi bagenzi be bahanganye.
Asobanura aho ageze imyiteguro ndetse n’icyizere yifitiye cyo kwegukana iri rushanwa ahanganyemo n’abandi 15 kandi ku ikubitiro hagomba gusezererwa 6 hagakomeza 10, Senderi yavuze ko, kuri we ibyo gusezererwa bitarimo kandi ko afite inyota n’inzara byo kugera kure muri Guma Guma kurusha bagenzi be.
Senderi International Hit yagize ati: “Njye mfite inyota n’inzara byo kugera kure kurusha aba turi kumwe.”
Yakomeje agira ati: “Yes, nifitiye icyizere kubera ibikorwa byanjye nakoze kera n’ubu kandi ni bwo ngeze gukora cyane,” bivuze ngo ntibazatungurwe no kumubona yegukanye igikombe kuko we agomba kugera kure hashoboka.
Senderi akaba asaba abafana be kuzaza kumuba hafi bamushyigikira kuri uyu wa gatandatu mu gitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bakomeza mu marushanwa ndetse na 6 bahita basezererwa urugendo rwabo rukarangirira aho.
Abahanzi bahanganye na we ni Active, Bull Dog, Bruce Melody, Danny Nanone, Dream Boys, Jules Sentore, Social Mula, Naason, TNP na Rafiki basimbuye Urban Boyz, Jody, Knowless, Queen Cha, Paccy na Young Grace.
Igitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Werurwe 2015 saa kumi n’ebyiri i Gikondo ahasanzwe habera Imurikagurishwa (Expo Ground) aho kwinjira ari ukuba wahawe ubutumire.
Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwinjira aruko ufite ubutumire bizaba ari bibi nukuduheza mugufana abahanzi dukunda .none se ubutumire nabubona nte ko nshaka kuzabyitabira mumbarize