Runda: Igurishwa ry’urusengero rw’Itorero “Umusozi w’ibyiringiro” ryahagurukije ubuyobozi

Hashize igihe kigera ku mezi abiri mu Itorero Umusozi w’Ibyiringiro, Umudugudu wa Ruyenzi, rifite urusengero mu Kagari ka Muganza, ho mu Murenge wa Runda; havugwa ikibazo cy’ubwumvikane buke buterwa n’uko Bizimana Ibrahim, umwe mu bapasiteri akaba n’umugabo w’Umushumba w’iryo torero ashaka kugurisha urusengero, kuko ngo n’ubwo abakirisitu bitanze mu bikorwa byo kurwubaka, rwubatse ku butaka yiguriye.

Abakirisitu bamaze kumenya ko Pasiteri Bizimana washakanye n’umushumba w’Itorero, Mukabadege Liliane ashaka kugurisha Urusengero basengeramo, babibonyemo akarengane kuko ngo bubaka urusengero bari bazi ko bari guharanira iterambere ry’Itorero rya bo.

Igurishwa ry'uru rusengero ryateje ibibazo.
Igurishwa ry’uru rusengero ryateje ibibazo.

Abakirisitu bibajije ukuntu abayobozi b’itorero ari nabo barishinze bashaka kurisenya batabashubije utwabo batanzeho, niko kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge nk’uko Mwitiyeho Gratien, Umukozi ushinzwe irangamimerere n’iyemezwa ry’impapuro mpamo mu Murenge wa Runda, abitangaza.

Ubwo impande zose zirebwa n’iki kibazo zahuraga n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ngo bagikemure tariki 03/03/2015, byemejwe ko Pasiteri Bizimana afite uburenganzira ku mutungo we, ariko Itorero rigasubizwa ibyo ryatanze ku rusengero.

Bishop Mukabadege asobanurira abakirisitu ko itorero rizubaka urundi rusengero.
Bishop Mukabadege asobanurira abakirisitu ko itorero rizubaka urundi rusengero.

Nyuma yo kugaragaza ko ubutaka ari ubwa Pasiteri Bizimana, imirimo abakirisitu bakozeho yahawe agaciro y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 3 n’ibihumbi 100 maze hanzurwa ko Pasiteri Bizimana azayabasubiza akabona kugurisha urusengero, kandi akabaha integuza y’amezi atanu nk’uko umushumba w’Itorero akaba n’umugore we yabitangaje.

Nyuma yo kubumvikanisha, abakirisitu 30 bari bandikiye umurenge bemeye imyanzuro yafashwe, maze Umushumba Mukabadege atangaza ko bagiye guhera ku mafaranga umugabo we azishyura itorero bakubaka urundi rusengero rujyanye n’icyerekezo, noneho rukazaba rwitwa ko ari urw’Itorero rudashingiye ku muntu.

Mwitiyeho asobanuza umushumba iby'iyubakwa ry'urusengero.
Mwitiyeho asobanuza umushumba iby’iyubakwa ry’urusengero.

Urusengero rugurishwa rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni zigera kuri 17. Ikibanza rwubatseho Bizimana yari yakiguze miliyoni 5 mu mwaka wa 2012, akaba yemera gutanga miliyoni enye ku itorero nubwo yasabwe gutanga miliyoni eshatu n’ibihumbi 100.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Gahorane ubunyangamugayo.

SEMIKORE yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

ahubwo abo bakristu ni bashishoze kuko ashobora kwakira ayo mafaranga akayacikana atabashubije utwabo.

elisée masezerano yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

ndumiwe bagezaho kugurusha urusengero bashigaje kugurisha imyenda bambara ubundi uwo mugore akajya gucuruza agataro

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Uyu si umushumba ni umucuruzi ngo nayo umugabo azasubiza bazayaheraho bubake urundi ?hanyuma se akavuga ko azakomeza kuruyobora

vincent yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Uyu si umushumba ni umucuruzi ngo nayo umugabo azasubiza bazayaheraho bubake urundi ?hanyuma se akavuga ko azakomeza kuruyobora

vincent yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

bamaze gukuramo ayabo abayobotse nibisure!

IBIHE yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

bamaze gukuramo aye!

IBIHE yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

aboba pastor. basigaje kugurisha inyenda bambara hanyuma bakajya gupagasa uwomugore akajya gucuruza agataro

Jinny yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

aboba pastor. basigaje kugurisha inyenda bambara hanyuma bakajya gupagasa uwomugore akajya gucuruza agataro

Jinny yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

bishop ukuntu ugira amavuta ariko nibaza niba uwo mugabo arimana yamugaye bikanshobera.rwana urwo rugamba wihanganye

gogo yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka