Ngororero: Hagiye kubakwa ikigo ngororamuco kizakira abagore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzego zishinzwe umutekano muri aka karere buravuga ko bugiye kubaka ikigo ngororamuco (transit Center) kizajya cyakira abagore.

Iki kigo ngo kizafasha mu kwigisha icyarimwe abagabo n’abagore bafite amakosa abangamiye umuryango nyarwanda.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko ikigo ngororamuco gifasha cyane mu gusubiza mu murongo ababa baragaragaweho amakosa n’imyitwarire mibi, ariko kugeza ubu cyakiraga abagabo gusa.

Hagiye kubakwa igice kizajya cyakira abagore.
Hagiye kubakwa igice kizajya cyakira abagore.

Mukantabana Odette, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu Karere ka Ngororero akanagira uruhare mu gutanga amasomo ku bari muri icyo kigo, avuga ko kwigisha icyarimwe abagabo n’abagore bitwara nabi asanga ari umuti ukomeye mu gushakira amahoro n’umutuzo ingo zitayafite.

Avuga ko byagaragaye ko hari n’abagore bitwara nabi cyane cyane bishora mu buraya no mu businzi ndetse bamwe bakanakurura amakimbirane mu ngo zabo cyangwa izo batuyemo. Ibi ngo nibyo bigiye gutuma hubakwa igice kizajya cyakira abagore ku kigo ngororamuco cya Ngororero cyubatswe mu Murenge wa Kabaya.

Mukantabana avuga ko kwigisha abagore bateje ikibazo mu muryango nyarwanda ari ngombwa.
Mukantabana avuga ko kwigisha abagore bateje ikibazo mu muryango nyarwanda ari ngombwa.

Ibyo kwigisha abagore binasabwa na bamwe mu bagabo Kigali Today yasanze mu kigo Ngororamuco cya Kabaya mu mpera za Gashyantare 2015.

Uwihoreye Asman ufite imyaka 32 ubu wigishirizwa muri iki kigo avuga ko azi abagore n’abakobwa bagira uruhare mu guhungabanya umutekano bityo ko nabo bakwiye kwigishwa.

Uwizeyimana Michel, umukozi w’akarere ushinzwe iki kigo nawe yemeza ko ubuhamya ahabwa n’abahaza bugaragaza ko abagore nabo bakeneye kwigishwa.

Amasomo atangirwa mu kigo ngororamuco ngo n'abagore barayakeneye.
Amasomo atangirwa mu kigo ngororamuco ngo n’abagore barayakeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon avuga ko nubwo hakiri ikibazo cy’amikoro make akarere kazakomeza kwita kuri iki kigo, akanemeza ko bafite umushinga wo kubaka ahazajya hacumbikirwa abagore bazanywe kuhigishirizwa, bikazakorwa mu ngengo y’imari ya 2015-2016.

Ikigo ngororamuco cya Kabaya kimaze kunyurwamo n’abantu 1187 mu myaka ibiri, kandi ngo 1147 barigishijwe basubira mu miryango yabo ndetse ubu babanye neza nayo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka