Rubavu: Umupolisi yatoye ibihumbi 3 by’amadolari ku mupaka arayasubiza

Bizimana Mustafa, umupolisi mu gipolisi cy’u Rwanda ufite ipeti rya Kaporari yatoraguye ibihumbi bitatu by’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100) yatawe n’umuntu winjira mu Rwanda nyuma yo gusakwa, tariki ya 02/03/2015 ku isaha ya saa cyenda na mirongo ine (15h40) arayamusubiza.

Ubwo yarimo asaka imodoka zigiye kwinjira mu Rwanda ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, Cpl Bizimana yaguye ku gipfunyika cyarimo amadolari cyatawe n’umwe mu binjiye mu Rwanda.

Anyuze mu gitabo cyandikwamo imodoka zinjira mu Rwanda zibanza gusakwa, Cpl Bizimana yaje gusanga amafaranga yatawe n’umunyakenya maze niko kumushakisha kugira ngo ayamusubize.

Cpl Bizimana watoraguye amadorali ya Amerika ibihumbi 3 akayasubiza nyirayo.
Cpl Bizimana watoraguye amadorali ya Amerika ibihumbi 3 akayasubiza nyirayo.

Aganiraga na Kigali Today ubwo yatangaga aya madorali, Cpl Bizimana yavuze ko akiyabona yumvise ko ari umugenzi wayataye, aho kugira umutima wo kuyatwara yiyumvamo ubudahemuka, kugira indangagaciro za Polisi n’ubunyamwuga bw’akazi akora zijyanye no gutanga serivisi nziza yiyemeza gushaka uwayataye ngo ayasubizwe.

Uwatorewe aya madorili usanzwe ukorera i Goma ariko utashatse ko amazina ye agaragazwa, avuga ko yatunguwe n’imikorere ya polisi y’u Rwanda kuko atari yamenye ko yayataye.

Akomeza avuga ko kubera kwihuta atari yamenye ko yatayeamadorali ye, ahubwo abonye ahamagawe na Polisi ngo yacyetse ko hari ikitagenda neza.

Ati “Sinzi uburyo nabibabwira, numvishe nishimye, numvishe nishimiye u Rwanda, numvishe nkunze Polisi y’u Rwanda, iyaba byashoboka ko n’izindi nzego zakora nkayo. Kuko ubusanzwe iyo utaye amafaranga wiyumvisha ko atakugarukira, ariko kubona amafaranga menshi kuriya umuntu ayatora akayagusibiza ntibisanzwe mbibonye mu Rwanda”.

Cpl Bizimana yatekereje kugira neza no guhesha ishema akazi ke kurusha gutwara amadorali yari atoye.
Cpl Bizimana yatekereje kugira neza no guhesha ishema akazi ke kurusha gutwara amadorali yari atoye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Uburengerazuba, Superintendent Emmanuel Hitayezu yatangarije Kigali Today ko ibyo Cpl Bizimana yakoze bisanzwe mu kazi kandi bijyanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, asaba n’abandi bapolisi guhesha isura nziza akazi bakora barangwa n’ubunyangamugayo ndetse bafasha ababagana, kuko bizatuma abanyamahanga barushaho kugirira icyizere u Rwanda no kurushaho kurukoreramo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

ibyo yakoz ni byiza da

alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Azapfa adakize amahirwe aza rimwe gusa

lucas yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Uyu mupolisi ni inyangamugayo pee! Ndemeranywa n’abavuga ko ibyo yakoze biri mu nshingano za police kuko ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo. Ariko rero hari ukubahiriza akazi, hakaba na kamere muntu. Muri kamere muntu habamo kwifuza. Ibi bituma kenshi abantu benshi batubahiriza inshingano z’akazi. Cpl Bizimana rero we, yagaragaje uburere bwiza, gukunda akazi ke bihesheje ishema RNP! Uyu munyamahanga yatangaye cyane! Ati ibi nta handi ndabibona! Ibi rero nibyo dusabwa twese,isura nziza y’abanyarwanda n’igihugu ntibisaba ibintu byinshi! Bisaba ubunyangamugayo biva kuburere bwiza. Dutoze abana bacu umuco mwiza mu bikorwa byiza. Umwana niyumva uhora uvuga amagambo arimo amanyanga, ushakisha indonke uhohotera abandi; ntabwo azagira umutima nk’uwa Cpl Bizimana. Ngo ibyo tubibye nibyo dusarura!tubibe imbuto nziza, abana bacu bazaba ababyeyi, abakozi n’abayobozi beza. Maze igihugu cyacu kigirirwe ikizere, kibe nyabagendwa!

Gikundiro yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

yatinye ko bazamuhekesha inyonjo,nta kindi cyabiteye,nangye nyatoye nayasubiza ntinya ko ndogwa,keretse nsanzemo ibyangombwa byumuzungu yo yayarya kuko bo ntibajya mu marozi baba banabiteganya ko guta ikintu bibaho

gakwaya yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Hari nubwo imana izaguha ukirangaraho ntivyumvikana

rafiki yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ni uwuhe mupolisi se uyobewe ko kuri gasutamo aho bakorera hose haba hari za cameras?

Karoli yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

ngaho da ! ibi nibyo mpora mbabwira!, pe uyu mupolice ninyanga mugayo nkanjye 100%kuko nanjye ejo bundi natoraguye ibihumbi 5000frw kimironko mbajije uwaba yayataye bambwira ko ari umukecuru uyataye nukupe nagize impuhwe nyinshi cyane pfatamo igihumbi ntega moto njya gutanga itangazo hasigara 4000 nkuramo ayitangazo 2000 hasigara 2000 naje kumenya aho uwo atuye bambwirako atuye kugikongoro mba ngiyeyo ntegesha 3000 mugezeho mubwira ko amafarangaye nayatoraguye arishima,muhaye fagtre nsa ndimugihom

kano emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

komerezaho .harumwana wincuti yanjye yageze zambia police yaho imwaka phone nutundi tuntu yarafite none ngo ninshingano? njya Congo;Uganda nahandi urebe imikorere yabo.ntimugapfobye sha.

gasana yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

komerezaho .harumwana wincuti yanjye yageze zambia police yaho imwaka phone nutundi tuntu yarafite none ngo ninshingano? njya Congo;Uganda nahandi urebe imikorere yabo.ntimugapfobye sha.

gasana yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

uyu mupolisi ndamukunze cyane kuko biragaragara ko afite indangagaciro nyarwanda n’imfura pe!! kandi nge ndababwiza ukuri ubu butwari yakoze nabandi barebereho kuko usibye nakazi ke yakoze neza ni numukristo kandi imana izanuhera umugisha mu kazi ke.

Jean baptigole yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Mustafa deserves a promotion as a recognition.

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

ariko njye abantu baransetsa kabisa umuntu atoraghuye amafaranga nibyo bangahe murimwe batoragura amafaranga bakayasubiza ahhhhhhh uriya mutipe ninyangamugayo kabisa kandi police nikomeze igaragaze indanga gaciro zayo kabisa irashoboye

alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka