Musanze: Bane bakurikiranyweho kwica umukobwa nyuma yo kumusambanya

Abantu bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu Karere ka Musanze bakekwaho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 17 witwa Nyiramugisha wo mu Murenge wa Gataraga, mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27/02/2015, nyuma yo kumusambanya ku ngufu.

Abatawe muri yombi ni Nteziyaremye Donath w’imyaka 21, Murwanashyaka Erneste, Seruvenge na Katabogama Leonard bakunda kwita Karima.

Murwanashyaka ucuruza ubushera mu Isantere ya Gataraga avuga ko Nteziyaremye yari yiriranwe Nyakwigendera wari usanzwe ari inshuti ye mu kabari ke banywa ubushera, bigeze mu ma saa moya aramuhekereza barataha.

Ahagana saa mbiri z’ijoro ni bwo ngo yagarutse imyenda yamucikiyeho anasa nabi, Murwanashyaka amubajije ibimubayeho amubwira ko abashumba bamukubise.

Nteziyaremye yiyemera ko yaherekeje Nyiramugisha akaza kumusaba ko basambana, muri icyo gihe ni bwo abashumba babafashe barabakubita we arabacika ariko nyakwigendera baramusigarana baramukubita ashiramo umwuka.

Seruvenge na Katabogama, abashumba bashinjwa ubu bwicanyi barabihakana bivuye inyuma.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Dismas Rutaganira, asobanura ko iperereza ryakozwe na polisi rigaragaza ko urupfu rwa Nyiramugisha, Nteziyaremye yarugizemo uruhare, kuko yagambiriye kenshi gusambanya nyakwigendera akoresheje kumushukisha terefone ariko akabyanga.

Agira ati “Nyiramugisha yicishijwe ikintu atewe hafi y’umutima. Mu buhamya twahawe ni uko yemera ko yamuherekeje akanamusambanya bariya bandi uruhare rwabo ni we ubazanamo ariko iperereza riracyakomeje ngo rumenyekane. Ariko iyo urebye uburyo yaba yarakomeretsemo ntaho bihurira n’inkoni avuga”.

Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri mu Murenge wa Nyange hari undi mwana w’umukobwa wishwe nyuma yo gusambanwa ku ngufu.

Umuyobozi wa Polisi mu Majyaruguru yemeza ko ari ubwicanyi bwagambiriwe bufite isano no gukoresha ibiyobyabwenge. Akangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakamenya igihe cyose aho bari n’icyo bakora.

Aba bakurikiranyweho kwica umuntu nyuma yo kumusambanya baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko ukurikije ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko abana b’abakobwa bakwitonze bakamenya ko isi yahindutse . Gukundana ntaho bihuriye n’agakungu kandi imyaka 17 ntabwo ihagije ngo abana bishore! Uburere buruta ubuvuke. Ababuze umuntu bihangane.

Mbonizanye Cypridion yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

koko murabona tutari mubihe byanyuma ibintu bisigaye biba
kuri iyisi sibyo kurebera mubakanire urubakwiriye
nuko igihano cyurupfu cyakuweho barikumanikwa pe.
nindenga kamere.

bwiza yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka