Uzi impamvu abasore bubaka “ikibahima”?

Bamwe mu basore bo mu karere ka Ngoma baravuga ko kuba ababyeyi babasaba gutaha kare batinda bakabakingirana bakarara hanze bibabangamira, bakaba ngo barahisemo kujya biyubakira "Ikibahima".

Uku kutumvikana ku masaha yo gutahiraho bitera ingaruka mbi kuri aba basore kuko bituma batangira kubaka utuzu bazajya bigengamo batahira igihe bashatse tuzwi nk’“ikibahima”, abandi bakubaka ingo imburagihe kubera kurambirwa intonganya z’ababyeyi.

Habamenshi Jafeti wo mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma avuga ko amaranye n’umugore we imyaka itanu ariko yamushatse igihe atateganyaga bitewe n’inkeke ababyeyi be bamushyiragaho bamukingirana ngo yatinze gutaha, bakanamubuza gufungura radiyo kandi yarabaga yatashye i saa mbiri z’ijoro we yita ko ari kare.

Gutaha saa kumi n'ebyiri z'umugoroba byabereye urubyiruko ihurizo ritoroshye mu gihe iterambere rikataje.
Gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba byabereye urubyiruko ihurizo ritoroshye mu gihe iterambere rikataje.

Yagize ati “Njyewe nari nateganyije kuzana umugore mfite imyaka 30 ariko kubera ku nkingirana ngo natinze bansaba gutaha saa kumi n’ebyiri byatumye muzana mfite imyaka 24. Ibi byatumye nubaka ikibahima nubwo njye cyambereye ikimpima kuko nahise nshaka umugore ntabiteguye”.

Abandi basore baganiriye na Kigali Today bavuga ko bajya bafungiranwa n’ababyeyi babo batashye saa mbili za nijoro bigatuma barara hanze byabarambira bakiyubakira ikibahima, usanga kibatera ingeso mbi z’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge kuko baba bigenga nta gitsure cy’ababyeyi.

Ababyeyi ntibemeranya n’abana bubaka ibibahima kuko ngo ari ugushaka kwigira ibirara. Bemeza ko umwana akwiye igitsure cy’ababyeyi cyane cyane mu gihe nk’iki heze ingeso mbi nyinshi mu rubyiruko.

Ntabomenyereye Leonard, umubyeyi ufite abasore arera yagize ati “Isaha ni nziza kuyitoza umwana kuko kutayimutoza ni ukumuhemukira. Nibura umwana yagerageza nka saa kumi n’ebyiri agataha yatinda ntarenze saa moya. Ni uburere bwiza mba mubwiriza si ukumubangamira. Ikibahima cyo ababyeyi ntitucyemera rwose umwana wanjye ntiyacyubaka kuko byamuteza uburara”.

Abakuze bavuga ko mu bihe byabo iyo umubyeyi yashakaga kwibutsa umusore ko yakuze agomba kubaka urwe ikimenyetso yamuhaga mbere cyari icyo kumunaniza mu masaha yo gutahiraho no kumukingirana igihe yatinze gutaha, maze bigatuma agira umwete akiyubakira agashaka umugore.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abaturajye bo mumureyje warahashya bahagayikishijwe ninzara ihari

VIYAERI yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Murigeto impamvu abasore tuhakunda utaha neza wisanzuye ushoborakuzana umubeby mukararana bwaca agataha niyompamvu tuhakunda

Nikwigize Eric yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka