Bikingi: Amakara yo mu byatsi ngo azabafasha kubungabunga ibidukikije

Abaturage 20 batuye mu Mudugudu wa Bikingi mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu,kuri uyu wa 02 Werurwe 2015 basoje amahugurwa y’icyumweru yo gukora amakara mu byatsi bahabwaga na Croix rouge y’u Rwanda.

Ngo ni mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gushakira imiryango ituye muri uwo mudugudu itagira amasambu, ibyo gucana mu buryo butayigoye,kuko hatujwe imiryango y’ abimuwe muri Gishwati n’abahungutse bubakiwe na Croisx-Rouge y’u Rwanda.

Aha barerekana uburyo bakora amakara mu byatsi.
Aha barerekana uburyo bakora amakara mu byatsi.

Nyirahabineza Adela, umwe mu baturage bahuguwe, avuga ko gukora amakara mu byatsi bihendutse kuko ibintu byose bakoresha babishaka rimwe na rimwe batabiguze kandi bitanga amakara meza,ahisha inkono nyinshi kandi ntatumure imyotsi yakwanduza umuntu indwara.

Agira ati “Dufata amababi y’ibiturusu iyo amaze kuma tukayashyira mu cyobo cyabugenewe,umwe agakongeza,akenyegezwa kugira ngo bifatwe byose. Byamara gufatwa byose,tugafata ibati ryabugenewe tugapfundikira kugira ngo umwuka utagenda.Nyuma y’iminota 20 turapfundura tugasanga byabaye amakara meza.”

Yongeraho ko bitagarukira aho,ahubwo ibyo bamaze gukura mu mwobo byahiye neza,bakabishyira ku ibati,bakabivungura bakabinoza,hanyuma bakabivanga n’ibumba ryabugenewe.

Kugira ngo bikomere,bakaba babishyira mu gikoresho cyabugenewe cy’iforomo ibumba ayo makara,bakaribumba neza batsindagiye, rigasohoka ari ikara rimeze nka burikete.

Aya makara yavuye mu byatsi ngo rimwe rishobora guhisha inkono nyinshi.
Aya makara yavuye mu byatsi ngo rimwe rishobora guhisha inkono nyinshi.

Nyiraguhirwa Suzana,ni umwe mu baturage wanatangiye gukoresha ubu bwoko bw’amakara,avuga ko ikara rihisha vuba kandi neza.N’ibyakoreshwejwe mu guteka ntibyandura,nta n’imyotsi ateza.

We avuga ko nk’uri mu bahuguwe yariguze amafaranga 200,ariko ko batari bagena amafaranga rizagura.

Muzehe Kayitankore David ati“twagize amahirwe yo kubona ibicanwa mu mudugudu wa Bikingi, byagoranaga”. Ikara rimwe rishobora guhisha isafuriya itetsemo ibiro 3 by’ibishyimbo.”

Yongeraho ko aya makara ya burikete atuma hadatemwa ibiti,ahubwo bikoreshereza amababi biherewe n’ibiti ubwabyo biyahunguye.

Ndandu Marcel,ashinzwe guhuza ibikorwa bya Croix Rouge mu karere ka Nyabihu. Avuga ko iki gikorwa cyo guhugura aba baturage bagikoze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibiza,dore ko muri Croix rouge bafite iryo shami.

Yongeraho ko abahuguwe bazakorerwa koperative,kugira ngo babashe kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo bamenye,biteze imbere,banahugure abandi.Croix rouge ikazakomeza no kubaba hafi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndashaka uwaba azi uko bakora amakara mu myanda akanyigisha namwishyura 0785424256 niyo number yanjye
Murakoze

Fiston yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ndabasaba ko nahura cg nkavugana numwe mu bantu bazi uyu mushinga wo gukora amakara mu bish ingle
0785424256 niyo numerous Yankee murakoze

Fiston yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Iryo hugugwa ni ngirakamaro mukibano nomukubungabunga ibidukikije mugihe ca none aho isi irikurwa mwihindagurika ryibihe rikomoka mukwonona ibidukikije.ndisabiye inyigisho kugira nanje mpugurwe kuko ningirakamaro cyane.Bikunze nobikora kuri interineti canke nkashika aho mubikorera mubimfASHEMWO BAVANDIMWE.

NDAYISHIMIYE isaac yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

ayamahugurwa arakenewe cyane 0788584749 muzandangire aho najya kubyiga

fred yanditse ku itariki ya: 23-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka