Abanyeshuri ba INILAK bagiye gushyiraho ikigega cyo kurihira bagenzi babo batishoboye

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Ababadiventisiti (INILAK) bagiye gushyiraho ikigega bazajya batangamo umusanzu wo gufasha kwishyurira amafaranga y’ishuri bagenzi babo badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Iki gikorwa cyari cyaratangiye ariko gikorwa na bamwe ariko kuri ubu kigiye gukwirakwizwa mu kigo hose, nk’uko Claude Ndahiro Umurage yatangaje ko biri mu mihigo abayobozi bashya b’abanyeshuri biyemeje kuzahigura, ubwo yarahiraga kuzuza inshingano ze kuri iki cyumweru tariki 1/3/2015.

Ndahiro watorewe kuyobora abanyeshuri bagenzi be yiyemeje kuzafasha abakene kubona amafaranga y'ishuri.
Ndahiro watorewe kuyobora abanyeshuri bagenzi be yiyemeje kuzafasha abakene kubona amafaranga y’ishuri.

Yagize ati “Tuzajya dufasha kwishyura amafaranga y’ishuri kubera ikigega tuzashyiraho gishinzwe gutera inkunga abanyeshuri bacikishirije ishuri kubera kutabona amafaranga. Umusanzu uzajya uturuka mu banyeshuri muri rusange, kugira ngo ufashe abanyeshuri bababaye kurenza abandi nyamara bari basanzwe ari abahanga.”

Ndahiro ugiye kuyiborq abandi banyeshuri mu gihe cy’umwaka yatangaje ko bazaharanira ko iri shuri rigira uburezi bufite ireme kandi n’abanyeshuri bakabigiramo uruhare. Yatangaje ko komite nshya yaniyemeje gukora ubuvugizi abanyeshuri bakabonera amanota yabo igihe.

Komite yose yatowe izafatanya gukusanya inkunga z'abadafite ubushobozi kandi ari abahanga mu banyeshuri.
Komite yose yatowe izafatanya gukusanya inkunga z’abadafite ubushobozi kandi ari abahanga mu banyeshuri.

INILAK ni imw muri kaminuza ikora ibikorwa byo gufasha abaturage bayituriye biganjemo abatishoboye, iyi gahunda nayo ngo ntizahagarara kuko ubuyobozi bushya buzihatira ko ibyagezweho byiza bitasubira inyuma.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

IGITEKELEZO CYABAGABO INILAK TWESE TULIKUMWE.

MUNYANEZA VENUSTE yanditse ku itariki ya: 10-03-2015  →  Musubize

Tukurinyuma Ndahiro.

murangira thelesphore yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Claude nukuri urabikwiye umutima wawe mwiza ugira uzabigushoboza

jado yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

nibyiza ark c ko mutatugezaho uko uwo musanzu uzajya utangwa cg se hazakurizwa iki mukumenya abatishoboye .murakoze kd courage

patrick yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

yego sha urakagabo peee courage muhungu wanjye ufitimpano p
i proud of you

alias yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Courage Ndahiro Imana izabibafashemo so wonwijuru azabahemba ntakabuzamufite umugambi mwiza cyane nabandi turebereho nukuri

ingabire betty yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka