Amafaranga y’abaterankunga si yo azakemura ikibazo cy’isuku nke n’ubujura –Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yibukije ko kurandura umwanda wo ntandaro y’indwara nk’amavunja no gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhashya abajura ari inshingano ya buri muyobozi.
Ubwo hatangwaga ikiganiro ku mikorere y’inzego z’ubuzima no kurushaho kunoza serivisi zabwo ku munsi wa nyuma w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu, ku wa 02/03/2015, hagaragajwe ikibazo cy’isuku nke ikigaragara hirya no hino mu gihugu ari naho hakomoka amavunja n’abaturage bararana n’amatungo yabo mu nzu batinya ko yibwa n’abajura.
Perezida Kagame yavuze ko hadakenewe amafaranga y’abaterankunga kugira ngo habungabungwe isuku ndetse no kurinda umutekano w’amatungo y’abaturage.
“Niba hakenewe amafaranga y’abaterankunga mu kurwanya abajura ubwo baruta abaturage basanzwe ubwinshi. Niba batabubarusha habura iki ngo bacike? Abajura bafite imbaraga nyinshi n’ubundi basanga ya matungo mu mazu bakayatwara,” Perezida Kagame.
Perezida wa Repubulika yemeza ko impamvu abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ari uko batabegera ngo bamenye ibibazo bafite.
Gusa Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho avuga ko ibi bibazo biza kurangira kuko hagiye gukorwa ubukangurambaga ku kwimakaza isuku buhoraho.
Mu bindi bibazo bijyanye n’ubuzima byagarutsweho, harimo icya Malariya yiyongereye cyane mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu no mu Mayaga, bitewe n’uko nta bukangurambaga ku kurwanya iyi ndwara bukibaho, inzitiramibu zikoreshwa mu burobyi bw’amafi no kubaka inzu z’inkoko, ariko nazo bikaba bivugwa ko zinjiye mu gihugu zitujuje ubuziranenge bwo kurinda umuntu umubu.
Umubare w’abishyura ubwisungane mu kwivuza nawo wagabanutse guhera mu mwaka wa 2012 kubera ko abakoresha ubu buryo mu kwivuza hari ubwo babura imiti mu mavuriro ya Leta bagasabwa kujya kwigurira hanze, no kuba hishyurirwa abishoboye batanze Ruswa mu ikorwa ry’ibyiciro by’ubudehe bityo abatishoboye nyakuri bagahitamo kurwarira mu ngo.
Abayobozi bibukijwe kuzirikana ibyo bumvikanyeho
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano bahawe no gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho mu mwiherero wa 12.
Mu ijambo rigufi yabagejejeho asoza uyu mwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho no kurushaho kuzuza inshingano zabo ahanini izigamije guteza imbere abanyarwanda.
Muri rusange muri uyu mwiherero hafashwe imyanzuro 16.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Imvugo ibe ingiro,habeho abahwituzi.Abo batabishoboye basimbuzwe abandi kd abo batekinika bajyanwe iwawa mu kigo ngorora muco
Iyi nama yabayobozi turayishimiye,kandi numuyoboro w’iterambere ry’igihugu cyacu.
ibyo niko bimeze tugomba no kwikuramo ko tuzabeshwaho ni nkunga zo amahanga kandi icyo nishimira nuko Perezida wacu agerageza kubidukuramo
Umva rwose perezida nu muyobozi Imana ya twihereye nka banyarwanda naho abo bandi cyane cyane munzego zibanze bakorera ijisho : Ministeri y’ ubuzima yo nakarengane gusa birukana abantu burimunsi ngo abaterankunga bagiye ntibangaje abandi Ark umuyozi nabimenya ndabizi azabikemura naho BINAGWAHO yavuze ibyakera byinzitira mibu abifitemo uruhare.
Umva rwose perezida nu muyobozi Imana ya twihereye nka banyarwanda naho abo bandi cyane cyane munzego zibanze bakorera ijisho : Ministeri y’ ubuzima yo nakarengane gusa birukana abantu burimunsi ngo abaterankunga bagiye ntibangaje abandi Ark umuyozi nabimenya ndabizi azabikemura naho BINAGWAHO yavuze ibyakera byinzitira mibu abifitemo uruhare.
muri 2009 gahunda yo kurwanya Marariya yari imaze kugera ahantu hashimishije aho umuturage usha ka inzitiramibu wese yashoboraga kwibonera aho ayigura,kubury niyo yabaga imihenze ariko yabaga afite ubushake bwo kuyishakisha uyumunsi nse Minisante itazitanze wazikurahe ? Ibi byamarariya n’ingaruka zo guhindaguranya ibintu ariko utarebye ingaruka,ntabwo malariya abaturage bazayirindwa n;ababaha inzitiramibu zo kuryamamo ,bazayirindwa n’ababafasha gutuma zinjiramu gihugu ,bakabona aho bazigura nkukobagura izindi produits
perezida nukuri nukuri ibyo uvuga nibyo ahubwo ubu bagiye gushyiraho igitsure niba bishyuza vup na mitiweri amatungo bayashorere ariko kuki bakorera ku jisho nubu ibyiciro byubudehe bipanze nabi ngo baratekenika bagaragaze ko abaturage ari abakungu kandi barya icyuya cyabize