Kicukiro: Moto igonganye n’imodoka irashya irakongoka

Ipikipiki ifite numero ziyiranga RC139R igonganye n’imodoka ahitwa ku Mushumba mwiza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu bagendaga hafi aho aravuga ko iyo pikipiki yagonganye n’imodoka by’impanuka, uwari utwaye moto n’uwo yari atwaye bakagwa ku nkombe z’umuhanda, moto igafatwa n’inkongi y’umuriro igashya.

Moto igonganye n'imodoka ifatwa n'inkongi y'umuriro.
Moto igonganye n’imodoka ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Imodoka ngo ntacyo yabaye kinini uretse itara ryayo ryangiritse, abari bari kuri moto bombi bakaba bakomeretse. Uwavuganye na Kigali Today wari uhari aravuga ko abakomeretse bagaragaraga nk’abatababaye cyane. Uwari utwaye yakomeretse ku mutwe, uwo yari atwaye avuga ko ababara mu gatuza buhoro.

Ntiturabasha kuvugana na polisi y’u Rwanda ngo tumenye andi makuru kuri iyi mpanuka n’uko abayikomerekeyemo baba baje kumererwa nyuma yaho. Turacyabikurikirana.

Iyi moto yahise ishya ikimara kugongana n'imodoka.
Iyi moto yahise ishya ikimara kugongana n’imodoka.
Yahiye irakongoka.
Yahiye irakongoka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

birarenze kabisa.

PACI yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

twirinde impanuka kuko zitujyana abacu kandi ikigaragara nuko abakora impanuka abenshi baba bafife ibyangombwa
ahubwo ni ukugenda buhoro akariro gake cyane

kwizera lazaro yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

ni ngonbwa ko abatwara ibinyabiziga babasha kugenda buhoro buhoro cyane cyane muri uwo mujyi wa kigali

kwizera lazaro yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

nibimenyetso byiminsi yanyuma

nick yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

yebabawe kombona bitari byoroshye

wariraye yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Njye Birantangaje Ndabona Moto Arinshya.Nyamara RBS Yongere Gupima Ubuziranenge Pe.

Paterne Muhoza yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

MBEGA IMPANUKA!!!!?

MARCEL yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka