Kicukiro: Moto igonganye n’imodoka irashya irakongoka
Ipikipiki ifite numero ziyiranga RC139R igonganye n’imodoka ahitwa ku Mushumba mwiza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu bagendaga hafi aho aravuga ko iyo pikipiki yagonganye n’imodoka by’impanuka, uwari utwaye moto n’uwo yari atwaye bakagwa ku nkombe z’umuhanda, moto igafatwa n’inkongi y’umuriro igashya.
Imodoka ngo ntacyo yabaye kinini uretse itara ryayo ryangiritse, abari bari kuri moto bombi bakaba bakomeretse. Uwavuganye na Kigali Today wari uhari aravuga ko abakomeretse bagaragaraga nk’abatababaye cyane. Uwari utwaye yakomeretse ku mutwe, uwo yari atwaye avuga ko ababara mu gatuza buhoro.
Ntiturabasha kuvugana na polisi y’u Rwanda ngo tumenye andi makuru kuri iyi mpanuka n’uko abayikomerekeyemo baba baje kumererwa nyuma yaho. Turacyabikurikirana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
birarenze kabisa.
twirinde impanuka kuko zitujyana abacu kandi ikigaragara nuko abakora impanuka abenshi baba bafife ibyangombwa
ahubwo ni ukugenda buhoro akariro gake cyane
ni ngonbwa ko abatwara ibinyabiziga babasha kugenda buhoro buhoro cyane cyane muri uwo mujyi wa kigali
nibimenyetso byiminsi yanyuma
yebabawe kombona bitari byoroshye
Njye Birantangaje Ndabona Moto Arinshya.Nyamara RBS Yongere Gupima Ubuziranenge Pe.
MBEGA IMPANUKA!!!!?