Gicumbi: Umukobwa yabyaye umwana amuta mu musarane

Umukobwa witwa Nyirangayaberura Dinah uvuka mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Muko, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Kabuye yabyaye umwana amuta mu musarane.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Nzabanterura Eugène avuga ko uyu mukobwa Nyirangayaberura yaturutse mu Murenge wa Giti tariki ya 1/3/2015 ajya mu Murenge wa Muko gusura babyara be.

Abo yari agiye gusura ngo bari basanzwe bazi ko atwite inda nkuru, mu masaha ya saa saba z’ijoro rishyira ku wa 2/3/2015 ngo bumvise asohotse amara umwanya munini hanze.

Agarutse mu nzu nibwo babonye arembye cyane bamwitegereje babona nta nda agifite, nibwo bahise bahamagara abaturanyi babo batangira kumuhata ibibazo maze abemerera ko yabyaye umwana akamuta mu musarane, ndetse ko umwanya munini yamaze ari hanze yari ari kubyara.

Abaturanyi barebye mu musarane basanzemo umwana ariko yamaze gupfa, nk’uko Nzabanterura akomeza abivuga.

Bitewe n’uko uyu mukobwa Nyirangayaberura yari ameze nabi bahise bihutira kumugeza ku kigo nderabuzima cya Rutare hamwe n’umurambo w’umwana we.

Nyirangayaberura namara kwitabwaho agakira neza azashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo akurikiranwe ho icyaha cyo kwihekura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko yaboneyeho gutanga ubutumwa cyane cyane ku bantu bakiri bato ko bari bakwiye kwirinda gutwara inda batateguye, ndetse bakaba bakoresha agakingirizo kuko kabarinda ibyago byose birimo kubyara umwana batateguye.

Uyu Nyirangayaberura Dinah naramuka ahamwe n’icyaha cyo kwica umwana yibyariye azahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko biteganywa mu igitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda mu ngingo ya 141, ivuga ko umuntu wese wishe umuntu akamuvutsa ubuzima ahanishwa gufungwa burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikibazo nuko nababatera inda batari serious! Nabo bagomba gukurikiranwa! Tx

popo yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

ariko ibigoryi nk’ibyo baba babijyana kwa muganga ngo babyiteho kubera iki bagiye babireka nabyo bigapfa??

Kirugu yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

rwose ibyobintu ntibikwiriye kubanyarwanda azabiryozwe rwose.kandi bibere abandi bari isomo ryogutwara inda batateguye

NTABANGANYIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka