Umurwayi akenera urukundo n’amafunguro amwongerera imbaraga–Dr Kanyenkore

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu, Maj. Dr Kanyankore William avuga ko nubwo umurwayi ahabwa imiti igomba kumukiza, akenera urukundo rumuha icyizere ko azakira hamwe n’amafunguro amwongerera imbaraga z’umubiri, nyamara ngo hari abarwayi baza mu bitaro badafite ababitaho.

Ibi yabitangaje tariki ya 01/03/2015 ubwo hizihizagwa umunsi wahariwe abarwayi basurwa n’abantu banyuranye bo hanze y’ibitaro, abatishoboye bakagezwaho impano zibafasha mu burwayi zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

Dr Kanyankore (uri gusoma) avuga ko abarwayi bakenera ababahumuriza ndetse n'amafunguro atuma bagarura akabaraga.
Dr Kanyankore (uri gusoma) avuga ko abarwayi bakenera ababahumuriza ndetse n’amafunguro atuma bagarura akabaraga.

Ibitaro bya Rubavu biri mu bitaro bikunze kugira abarwayi benshi harimo n’abatishoboye bakenera ubufasha butanzwe n’abandi. Imbuto, ibinyobwa hamwe n’amafaranga ni bimwe mu byatanzwe kugira ngo abarwayi bashobore kugira ubuzima bwiza.

Bamwe mu barwayi baza kwivuza badafite ubwishingizi mu kwivuza n’ubushobozi bwo kwiyishyurira kandi ntibashobora kubasubiza inyuma, ndetse ngo bagomba kubona imiti n’amafunguro n’ubundi bufasha bwo kwa muganga.

Bamwe mu barwayi bo mu bitaro bya Rubavu bagezwaho ubufasha bagenewe,
Bamwe mu barwayi bo mu bitaro bya Rubavu bagezwaho ubufasha bagenewe,

Dr Kanyankore avuga ko ibitaro bikenera abagira neza basura abarwayi babereka urukundo rubongerera icyizere cyo gukira, ariko bakenera n’amafunguro ateguye neza yongerera imbaraga umubiri, agashishikariza abantu kujya bagira umwanya wo kuza gusura abarwayi kuko hari n’ababa batifite kandi bihebye.

Kuba hari abarwayi batishoboye baza kwivuza bakaba babura ibibatunga, Dr Kanyenkore avuga ko iyo babonetse bagobokwa n’abandi barwayi n’abarwaza, ariko iyo ikibazo gikomeye biyambaza akarere kandi karabafasha mu kwishyurira abadashoboye kwishyura hamwe no gutanga amafaranga yo kugura amafunguro.

Abarwayi bavuga ko kubona basurwa n'abantu batabazi bibashimisha.
Abarwayi bavuga ko kubona basurwa n’abantu batabazi bibashimisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nyirasafari Rusine Rachel avuga ko amafaranga akoreshwa ari ayagenewe abatishoboye, gusa ngo si abo mu Karere ka Rubavu bafashwa kuko n’abagirira impanuka mu Karere ka Rubavu batahavuka bafashwa.

Akarere ka Rubavu gafitiye umwenda ibitaro bya Rubavu ingana na miliyoni 450 aterwa n’abivuza batishyuye ubwisungane mu kwivuza, ibi bikaba byaratumye ibitaro nabyo bigira umwenda wa miliyoni 150 inzu y’akarere itanga imiti (Pharmacy).

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka