Gisagara: Urukundo akunda abana rwatumye atangiza urugamba rwo guhangana n’imirire mibi

Umubyeyi witwa Mukarubimbura Brigitte utuye mu Murenge wa Kibirizi Akagari ka Ruturo mu Karere ka Gisagara, yiyemeje gufasha abana bagaragarwaho n’imirire mibi mu gace atuyemo ndetse akanigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye ngo abikorera urukundo akunda abana.

Ngo byabereye igisubizo ababyeyi baturanye na we kuko yagiye yegera ababyeyi barwaje indwara ziterwa n’imirire mibi maze akabigisha gutegura amafunguro afite intungamubiri.

Mukarubimbura Brigitte afasha abana gukira indwara zituruka ku mirire mibi.
Mukarubimbura Brigitte afasha abana gukira indwara zituruka ku mirire mibi.

Mukarubimbura avuga ko yatangiye kwita ku bana ahereye ku bo bafitanye isano batagiraga ubitaho, bamwe abafata baratangiye kurwara.

Usibye imirire mibi ngo harimo n’abari bafite ikibazo cyo kutitabwaho ku bijyanye n’isuku, arabegera abitaho maze bagarura ubuzima.

Muri 2006, Mukarubimbura ngo yatangiye no kujya afasha abaturanyi be bafite ikibazo cyo kurwaza indwara zituruka ku mirire mibi, akabigisha uko bategura amafunguro agenewe umwana.

Avuga ko akenshi wasangaga abatabikora uko bikwiye batarabiterwaga no kubura ayo mafunguro ahubwo barabiterwaga no kuba batazi gutegura ayo mafunguro.

Ati « Hari benshi wasangaga kutita ku bana uko bikwiye atari ubundi bukene ahubwo banabiterwa n’ubujiji bwo kutamenya uburyo aya mafunguro yategura.»

Umwe mu baturanyi ba Mukarubimbura witwa Uwitije Juditte avuga ko yari afite ikibazo cy’umwana muto yasigiwe na murumuna we, akaba yari afite ikibazo cyo kugaragarwaho n’imirire mibi, Mukarubimbura amufasha kumenya uburyo yamwitaho akongera akaba umwana muzima.

Ahamya ko yabigezeho kandi ubu umwana ameze neza, akaba afata Mukarubimbura nk’umubyeyi we kubera uburyo yamubaye hafi.

Ati « Yewe ni umubyeyi pe, yaramfashije akana kamurumuna wanjye karandwaranye ntazi uko nabyifatamo, anyigisha kumutekera ibifite intungamubiri none ubu ni umwana muzima arakina n’abandi.»

Mu bana 15 bagaragarwaho imirire mibi mu gace Mukarubimbura atuyemo, ku giti cye abo yabashije gufasha bagera kuri 13. Ibi byose ngo abiterwa no gukunda abana cyane ku buryo atihanganira kubona umwana ufatwa nabi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuntu nkuwo nuwo gushimirwa. ubwo kandi wasanga nkicyo gikorwa cy’indashyikirwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butakizi kandi rwakwiye kubabera urugero no gukangurira abandi bafite inka kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturanyi babo cyane cyane mu kubungabunga ubuzima bw’abana kuko ari maboko y’igihugu uyu munsi n’ejo hazaza. ndashimira mwe mwabibonye mukanabitangaza.

adrien yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka