Ruhango: Kugabanuka kw’ingengo y’imali ntibizatuma tutesa imihigo twiyemeje-Gakuba
Njyanama y’Akarere ka Ruhango iravuga ko ingengo y’imari ya 2014-2015 ivuguruye, kuba yaragabanutseho amafarana miliyoni zirenga 106 nta mungenge bikwiye gutera ngo atari menshi cyane.
Ingengo y’imari y’Akarere ka Ruhango muri uyu mwak yangagana na miliyari 10 na miliyoni 910 n’amafaranga ibihumbi 891 na916, naho mu ngengo y’imari ivuguruye ikaba ihwanye na miliyari 10 na miliyoni 804 n’ibihumbi 138 na 571.
Ingengo y’imari ivuguruye y’akarere ka Ruhango nk’uko biteganywa n’itegeko, yemejwe na njyanama y’akarere mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 27 Gashyantare 2015.
Perezida wa Njyanama ya Ruhango, Didier Gakuba, avuga ko kugabanuka ku ingengo y’imali ho miliyoni zirenga 106 ngo byaturutse ku bikorwa byagiye bihindurirwa inyigo ndetse hakagira n’ibyongerwamo.
Gakuba akavuga ko amafaranga menshi yashyizwe mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu mirenge itagiraga umuriro.
Akomeza avuga kugabanuka kw’iyi ngengo y’imali ntawe bikwiye gutera impungenge, kuko bitazabuza kwesa neza imihigo 67 akarere kiyemeje kuzesa muri uyu mwaka.
Ngo amafaranga angana na 1% yagabanutseho ntacyo atwaye, akaba yizeza abaturage ko ibyinshi mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka, bizagerwaho.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mutubabarire muduhe umuhanda wa buhanda gitwe kuko twatagiyekubura imodoka kubera ikibazo cyumuhanda mudufashe muzaduhe numuriro mumurenge wa kabagali akagali ka remera
Nonese uyu Perezida wa Njyanama ya Ruhango ko aheruka kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta, kubera kunyereza umutungo wa Leta muri RBC, ni gute akomeza kuyobora Njyanama y’Akarere?? Iyi ni contradiction ya principe ya Good Governance. Ababishinzwe babikurikiranire hafi ntabwo aribyo.
bazakoreshe neza aya bafite kandi kuba bayagabanyije ubwo ni uko babonye ntacyo bizatwara mu bikorwa biteganyijwe