Kuki mutubaha abo mukorera mukareba inyungu zanyu?- Perezida Kagame

Ku munsi wa 2 w’umwiherero w’abayobozi ubera Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bareba inyungu zabo aho kureba iz’abaturage bayobora.

Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye ko abayobozi batuzuza neza inshingano zabo bakwiye kubicikaho kuko badindiza iterambere.

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bareba inyungu zabo bwite aho kureba iz'abo bayobora.
Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bareba inyungu zabo bwite aho kureba iz’abo bayobora.

Gusa ngo bamwe mu bayobozi baba bihugiyeho aho gukora ibyo bashinzwe aho yanenze abiyandarika. Yagize ati “ Ntabwo nzahora mbwiriza abantu ngo ntugasambane, ntukibe…. n’ibindi”.

Abayobozi basabwe kwirinda gutekinika no guhutaza abaturage ahanini bagamije inyungu zabo.

Perezida Kagame yasabye ko uyu mwiherero ukwiye kuvamo ingamba zikaze zigamije kwihutisha iterambere.

Ngo ntibyumvikana ukuntu ikintu kimwe cyaganirwaho imyaka irenze 5 kandi ntigikosorwe.

Perezida Kagame yabwiye abari mu Mwiherero ko bitumvikana ukuntu baganira ku kintu kimwe imyaka itanu igashira.
Perezida Kagame yabwiye abari mu Mwiherero ko bitumvikana ukuntu baganira ku kintu kimwe imyaka itanu igashira.

Ruswa mu bucamanza na yo yagarutsweho, aho Professor Sam Rugege, Umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga, yasabye ko hakwiye gushyirwaho abantu bakurikirana abacamanza ku buryo uzajya atahurwa yakira ruswa yabihanirwa bikomeye.

Abayobozi biyemeje ko bagiye kwikubita agashyi bakarushaho gukora ibiteza imbere abaturage.

Ni ku nshuro ya 12 umwiherero nk’uyu uba. Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “ Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga”. Watangiye kuri uyu wa 28 Gashyantare ukazasozwa kuri uyu wa 02 Werurwe.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi yatangaje ko ibyo Guverinoma yari yiyemeje mu mwaka ushize byagezweho ku kigero cya 70%.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatangaje ko ibyo Guverinoma yari yiyemeje mu mwaka ushize byagezweho ku kigero cya 70%.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasobanuye ko ibyo bari biyemeje umwaka ushize byagezweho ku kigero cya 70%.

Gusa hanezwe uburyo hari imikorere idahwitse ya bamwe mu bayobozi ari na byo bituma ibyifujwe gukorwa bitagerwaho 100%.

Minisitiri Murekezi kandi yagarutse ku musaruro w’ibigori wabonetse mu ntara y’iburasirazuba avuga ko hakwiye gushaka isoko ryawo kandi hakabaho n’ubukangurambaga mu baturage bugamije kongera umusaruro w’ibigori.

Andi mafoto yafatiwe mu mwiherero ku nshuro ya 12:

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyo "Gutekinika" anihanangiriza abayobozi abasaba kubicikaho.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyo "Gutekinika" anihanangiriza abayobozi abasaba kubicikaho.
Abayobozi biyemeje ko bagiye kwikubita agashyi bagakora ibiteza imbere abaturage.
Abayobozi biyemeje ko bagiye kwikubita agashyi bagakora ibiteza imbere abaturage.
Perezida Kagame yasabye ko uyu mwiherero ukwiye kuvamo ingamba zigamije kwihutisha iterambere.
Perezida Kagame yasabye ko uyu mwiherero ukwiye kuvamo ingamba zigamije kwihutisha iterambere.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

President We Urababwira Ariko Ntibumva!!! Barakuvangira,ariko Tuzagutora,ukomeze utuyobore. Ariko Se Ubu Mayor Gaspart Ubu Yabyumvishe Ra! Yewe Nawe Avemo Yize GUshyira Ibintu Kumurongo!!!

.com yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

NUKO RERO MURIYESUYE MURAKOZE,NGO UMUTOZA MUBI?UWAMUBAGIRA IBYO MWEBWE MWAZANA TWABIFATISHA YOMBI.
MUJYE MUNENGA MUBANJE KWEREKANA AKARUSHO KANYU.

greater yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Prezida wacu urababwira nuko batumva,muri aba bose ukora ashaka guteza igihugu cye imbere ni1% abandi bose baba bagisahura wagira si icyabo gusa mbona abaturage aribo bagowe!mubasaba frw mwarangiza mukayakoresha ibitabafitiye akamaro gusa munzego za leta niho inda zabaruse nzaba numva nimubura ibyo murya muzarya nisi

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

President arakoze kutubwirira abo bayobora uturere kuko bakandamiza abaturage niyo mpamvu asura abaturage agasanga ibibazo byarabarenze. Tuvugire mzehe kijyana twaragowe

john yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Umukuru w’igihugu wacu aba yabonye imyitwarire idahwitse y’abayobozi koko;
Ubusambanyi burya bwangiza ubwonko kandi ubwonko bwangiritse ntacyo bwageza kubo buyoboye,ese kwifata wabyigisha ute umuturage uyoboye nawe utabishoboye?bayobozi buri munsi umukuru w’igihugu cyacu arabahanura kuki mudahinduka?ndabona nimukomeza kwiyandarika tuzazana abanyamasengesho ahari...Ubusambanyi ni kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry’umuryango nyarwanda umugabo waciye inyuma umugore ntashobora kuvugana numugore neza ibyo bigira ingaruka ku mutungo wurugo ndetse n’abana bagahura nizo ngaruka (umumama uhora atishimye),umugore waciye umugabo inyuma ntiyubaha umugabo kdi no kwita kubyurugo ntibigenda neza.Ubusambanyi bukurura indwara zivuna umuryango n’igihugu muri rusange.Kwiba no kubeshya bisubiza igihugu inyuma.Bayobozi,Bagabo mukunde kandi munyurwe nabagore banyu,bagore namwe mukunde kandi munyurwe nabagabo banyu bityo twubake urwa tubyaye.

nadine yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ni byiza ahubwo hajyeho hajyeho team yo guhwitura abayobozi ikazajya iba ifite imihigo, imishinga yose noneho ikajya ikurikirana kandi igaha cabinet report buri kwezi

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Bayobozi mudukuri mugerageze muganire no kukibazo kijyanye nitangwa ryibyangombwa bya burundu byubutaka muntara yiburasirazuba biratinda mwagirango ntamuntu ubishinzwe uhari.Icyokibazo ahanini kiri mu karere ka Rwamagana.mutubarize meya wako karere.

Mugabe emmy yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

uyu mwiherero waje ukenewe ngo uhwiture abakora nabi ushime abakora neza bityo twese nk’abitsamuye tuzamukire kimwe dutere imbere

caca yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

h.e ntako atabagira kabisa ahubwo baramunaniye bacungira kugwiza imitungo iwabo gusa no kwirata ntibareba abaturage ahubwo tutagufite nabandeba

kabisa yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

h.e ntako atabagira kabisa ahubwo baramunaniye bacungira kugwiza imitungo iwabo gusa no kwirata ntibareba abaturage ahubwo tutagufite nabandeba

kabisa yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka