Impanuka ihitanye umukinnyi wa KBC itumye Shampiona ya Basketball yo kuri iki cyumweru isubikwa

Imikino y’umunsi wa munani wa shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball yasubitswe nyuma y’impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi ku wa 1 Werurwe 2015 igahitana umukinnyi wa Kigali Basketball Club witwa RUTAYISIRE Jean Guy

Mu gihe ikipe y’umukino wa Basketball izwi nka KBC (Kigali Basketball club) yerekezaga mu Karere ka Huye gukina umukino wa Shampiona ku munsi wa munani, yaje gukorera impanuka mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, akagari ka Sheli.

Fuso yagonganye na Coaster bivuramo bamwe, barimo n'umukinnyi wa KBC, bitaba Imana abandi barakomereka.
Fuso yagonganye na Coaster bivuramo bamwe, barimo n’umukinnyi wa KBC, bitaba Imana abandi barakomereka.

Iyo mpanuka yaje no guhitana umwe mu bakinnyi b’iyi kipe witwa RUTAYISIRE Jean Guy bita Guy Guy, abandi nabo barakomereka bituma imikino ya Shampiona yari iteganijwe kuri iki cyumweru ihita isubikwa.

Umuyobozi ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball, mu Rwanda (Ferwaba), Shema Didier, yahamije amakuru avuga ko umukinnyi wa KBC yitabye Imana muri iyi mpanuka ndetse anatumenyesha ko imikino yose yari iteganijwe kuri iki cyumweru yahise isubikwa.

Yagize ati “Impanuka yahitanye umukinnyi umwe wa KBC ari we Guy Rutayisire, batanu bahise bajyanwa muri CHUK, batatu ni bo ubona barembye cyane bigaragara, bane bagiye i Kibagaba, undi na we yagiye mu bitaro by’ i Kanombe, abandi batatu ntibikomeye cyane, tukaba twafashe n’umwanzuro wo gusubika imikino yo kuri iki cyumweru.”

Guy wakiniraga KBC.
Guy wakiniraga KBC.

Imikino yari yabaye ku munsi wa karindwi kuri uyu wa gatandatu 28/02/2015

Mu bagabo

30 Plus BBC 42 ESPOIR BBC 53
APR BBC 67 UR-CE BBC 23
CSK BBC 70 IPRC-South BBC 66
IPRC-Kigali BBC 53 Patriots 71
Kigali BC 39 UGB 58
UR-Huye BBC 49 RUSIZI BC 47

Iyi niyo mikino yari iteganijwe y’umunsi wa munani kuri iki cyumweru taliki ya 01/03/2015

10.00 – 30 Plus BBC na IPRC-South BBC ku KIMISAGARA
10.00 – ESPOIR BBC na UR-CE BBC muri Gymnase ya NPC
10.00 – APR BBC na Rusizi BC kuri Stade AMAHORO
11.00 – UR-Huye BBC na Kigali BC muri Campus UR-Huye
12.00 – IPRC-Kigali BBC na UGB kuri Stade AMAHORO
14.00 – CSK BBC na PATRIOTS BBC kuri Stade AMAHORO

Mu bakobwa

10.00 – IPRC-South BBC n’UBUMWE BBC muri IPRC-South (Huye)

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko bagiye bagenda neza

hitamoalias yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

imana imwakire muntore zayo

hitamo yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

imana imuhiruko ridashira .

bayizere theobard yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Rest in peace

dave yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka