Kirehe: Yakubiswe n’abashumba ngo bakina bimuvuramo gupfa

Umugabo witwa Kayonga John w’imyaka 58 utuye mu Kagari ka Mareba mu Murenge wa Nyarubuye yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 27 Gashyantare 2015 nyuma yo gukubitwa n’abana babiri bari basanzwe baragirana ku ibuga rya Nyarubuye.

Sebatware Aimé, Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Nyarubuye, avuga ko hari kuri 24 Gashyantare 2015 ubwo abo bana bari baje kuragira, bahuriye na Kayonga ku ibuga batangira gukubitana byo gukina hashize akanya babona umugabo ararembye.

Agira ati“ Bahuriye ku ibuga rya Nyarubuye batangira gukina bakubitana inkoni haza umusore na we uragirana na bo abona ko bashaka gukomeretsanya arabakiza hashize akanya babona umusaza atangiye kuremba”.

Ngo uwo musaza bakimugeza ku kigo Nderabuzima cya Nyarubuye abaganga babonye ko akomeje kumererwa nabi bamwimurira mu Bitaro bya Kirehe.
Mu gihe yari arwariye muri ibyo bitaro yakomeje kumererwa nabi.

Ibitaro bya Kirehe byamwoherereje mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko ntiyashobora kugerayo kuko ngo yapfiriye mu nzira umurambo ugarurwa ku Bitaro bya Kirehe.

Sebatware Aimé arasaba ba nyiri inzuri kuba hafi abashumba babo bakamenya uburyo babanye agasaba n’abashumba ubwabo kwirinda inzoga zateye kuko ngo usanga akenshi zibashora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Mu gihe abo bana bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyarubuye, umurambo wa Kayonga John uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe mu rwego rwo gupimwa ngo hamenyekane impamvu y’urupfu rwe.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka