Kamonyi: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi ngo agashaka gutanga ruswa

Mu Mudugudu wa Mwirute, Akagari ka Mwirute, mu Murenge wa Rukoma; Polisi yafatanye ikilo cy’urumogi umugabo witwa Ukwizabigira Emmanuel, ahita ashaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 20, ibyaha biba bibiri.

Uwo mugabo watahuwe mu masaa saba z’amanywa ku wa 27 Gashyantare 2015, ngo yatanzweho amakuru n’abaturage ko acuruza urumogi, maze umupolisi ukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano (community policing) mu karere, aramukurikirana kugeza amufatiye mu cyuho.

Ukwizabigira Emmanuel n'urumogi yafatanywe ndetse n'amafaranga yari agiye gutanga nka ruswa.
Ukwizabigira Emmanuel n’urumogi yafatanywe ndetse n’amafaranga yari agiye gutanga nka ruswa.

Ngo yashatse no guha uyu mupolisi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ngo amurekure, ariko arayanga.

Aba yongereye icyaha cyo gushaka gutanga ruswa ku cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CSpt, Simon Peter Mukama, atangaza ko kuba ibiyobyabwenge biri gutahurwa ku bufatanye n’abaturage batanga amakuru, hari icyizere cy’uko ibyaha bigiye kugabanuka.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare, mu Ntara y’Amajyepfo hamaze gufatwa ibilo 13,5 by’urumogi, udupfunyika 2980 n’ibiti 32 by’urumogi; ndetse na litiro 58 za kanyanga.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka