Breaking news: Kamonyi Fuso yagonze Coaster ebyiri bamwe bitaba Imana abandi barakomereka bikabije (updated)

Amakuru dukesha Umuvugizi wa Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police), CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko abantu batanu mu bakoreye impanuka mu Kagari ka Sheli mu Mudugudu wa Kangayire ari bo bamaze kwitaba Imana naho 11 akaba ari bo bakomeretse.

Muri iyo mpanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite pulake RAC 404H ya Volcano Express yari itwawe n’uwitwa Musoni yagoganye na Fuso RAC 849L.

Amakuru twahawe n’umuntu wari uri ahabereye impanuka avuga ko Fuso yacitse feri ikabanza kugonga Coaster ya Horison Express hanyuma ikagonga indi Coaster ya Volcano Express.

Iyi mpanuka ngo yaba ihitanye benshi abandi barakomereka.
Iyi mpanuka ngo yaba ihitanye benshi abandi barakomereka.

CIP Kabanda avuga ko abantu 20 ari bo bari bajyanye kwa muganga iyo mpanuka ikimara kuba.

Akomeza avuga ko muri 11 mu basigaye kwa muganga bakomeretse, 3 ngo ari bo bakomeretse cyane bakaba bakirimo gukurikiranwa n’abaganga.

Uretse iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, ngo no mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini habereye indi mpanuka mu ma saa moya na mirongo ine n’itanu aho Coaster yagonganye na moto uwitwa Kayigamba Isaac wari uyitwaye bamujyana ku Bitaro bya Gahini agwayo.

CIP Kabanda yibutsa abatwara ibinyabiziga kubigenzura mbere yo kubitwara, kwirinda kuvugira kuri terefone batwaye no kwirinda umuvuduko munini n’ibindi byabarangaza mu gihe batwaye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Hello everyone, it’s my first go to see at

Sabine yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Iyi nkuru irababaje cyane gusa imana ibahe iruhuko ridashira

kamuntu yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

tubashimiye inkurunzizamutugezaho

jacqwes yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Birababaje izimpsntuka zose koko imana ibakire mubayo

Shingiro protais yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Birababaje izimpsntuka zose koko imana ibakire mubayo

Shingiro protais yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

yooooh tabarabawemana! kamony’itumazeh’abantupe.DorechoraleIMPUHWEy’irubavu,nihoyayatsinz’umutwe;nabandibenshi,nonedorenaba! Leta ihigehorwosekubyereranyena infrastructions.

Tyre yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

I witnessed this horrific and needless accident. More needs to be done to slow down these drivers. Rwanda needs more passing lanes on these steep roads, run out tracks for trucks with bad brakes, harsher punishment for fast drivers, better education for the coaster drivers and harsher punishment on the companies that run the coasters. Truck drivers need to be offered incentives for "slower, safer driving" and hourly compensation, that pushes for slower driving. There was another jack-knifed truck further down the road yesterday, that could have caused a similar fate. Young people with great lives ahead of them were killed yesterday from stupid acts. This is not only the fault of the drivers, but also the road agencies as whole. i mean RURA, TRAFFIC POLICE, MININFRA.Culturally we are allowing this to happen. Fast and reckless driving is the mindset norm for many drivers. MORE NEEDS TO BE DONE! Let’s not let this happen again!

Prosper Musemakweri yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Nukri Abatwara Expless Nibagabanye Kwiruka Kuko Batumarira Abantu Ngo Barabihutisha Bageyo Vuba Nyamara Ntibabagezeyo! Ahubwo Bakabatsinda Munzira.

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Imana I he ababuz’ ababo gukomera
no kwihangana .

Umubiri Niki? aha

Patrice yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Birababaje rwose. Twihanganishije imiryango yabuze ababo

Yoooo yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Birababaje rwose. Twihanganishije imiryango yabuze ababo

Yoooo yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Imana ibakire mubayo kdi nabari kwamugaga uwiteka abavure,imiryango yabo Imana ibakomeze

chantal yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka