Nyanza: Batanu bari bagiye gushorwa mu icuruzwa ry’abantu umugambi urapfuba

Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Karere ka Nyanza, ku wa 28/02/2015 rwatangaje ko hari abasore batanu n’umukobwa umwe bo muri aka karere bari bashowe mu icuruzwa ry’abantu ariko uwo mugambi ukaburizwamo utaragerwaho.

Ibiro by’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu karere ka Nyanza rwabonyeho rusobanurira abaturage uko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kimeze rusaba ababyeyi gucungira hafi abana babo ndetse n’urubyiruko rukaba maso rwirinda abarushukisha ko baruboneye imirimo mu bihugu by’amahanga.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Karere ka Nyanza, Ramuri Janvier, asaba abaturage gukumira icuruzwa ry'abantu.
Umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere ka Nyanza, Ramuri Janvier, asaba abaturage gukumira icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu turere twa Ruhango na Nyanza, Ramuri Janvier, avuga ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu yavuze ko ababyeyi bagomba gukurikiranira hafi abana babo bakamenya ingendo barimo bitegura ndetse n’abarimo kubibafashamo kuko ngo hari ubwo baba bagiye gukoreshwa imirimo y’ubucakara n’urukozasoni iyo mu bihugu by’amahanga.

Yagize ati: “ Mu karere ka Nyanza abasore batanu n’umukobwa umwe nibo tumaze kumenya ko bari bajyanwe muri ubwo buryo ariko uwo mugambi ukaza gutahurwa hakiri kare.”

Ibiro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka byanabibukije ko kugendera ko igendo zikoreshwa hifashishijwe indangamuntu mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruhereremo ari izo hagati y’u Rwanda, Uganda na Kenya gusa.

Abakenera kujya mu bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Tanzaniya ngo bakoresha izindi nyandiko z’inzira zabigenewe.

Ngo ikimaze kumenyakana ni uko abakora ubwo bucuruzi babanza kwigira inshuti n’abo bashaka kubushoramo bakabigiraho nk’abavandimwe.

Ngo ni yo mpamvu nta bakunze kugaragara muri ubwo bucuruzi kandi nyamara bukorwa.

Amakuru dukesha Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka mu turere twa Ruhango na Nyanza avuga ko abo basore batanu bari bagiye gutwarwa mu gihugu cya Maleziya n’abantu bihishe inyuma ya club y’umupira w’amaguru ya baringa.

Jean Pierre Twizeyeyezu aracyadukurikiranira iyi nkuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka