Makuza Lauren wari ushinzwe Iterambere ry’Umuco, na we yasezeye muri MINISPOC
Nyuma yo gusaba Minisitiri w’Intebe kwegura ku mirimo ye ku wa 26 Gashyantare 2015 akamusubiza ku wa 27 Gashyantare 2015 amumenyesha ko ubwegure bwe bwemejwe, Makuza Lauren, wari ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, ntakibarizwa muri MINISPOC.
Nk’uko biragaragara ku ibaruwa Minisitiri w’Intebe yamwandikiye, avuga ko ashingiye ku biteganywa n’itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11 Nzeli 2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 90, amumenyesha ko asezerewe ku kazi ndetse by’umwihariko nk’uko biteganywa n’iri tegeko akaba avanywe mu bakozi ba Leta kuva ku itariki ya 26 Gashyantare 2015.
Makuza Lauren asezeye muri iyi Minisiteri ku mpamvu zitatangajwe mu ibaruwa yanditse isaba gusezera, nyuma y’iminsi ine ambasaderi Joseph Habineza asimbuwe na Uwacu Julienne ku itariki ya 24 Gashyantare 2015 muri iyi minisiteri, ku mpamvu na we zitatangajwe.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|