U Rwanda ni cyo gihugu gifite imicungire y’ubutaka iboneye kurusha ibindi muri Afurika

Muvara Potin, umubitsi w’impapuro mpamo mu ntara y’Iburengerazuba atangaza ko u Rwanda gifite umwihariko wo gucunga neza ubutaka muri Afurika. Yabitangaje mu nama itegura icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kizabera mu karere ka Ngororero mu kwezi kwa 3/2015.

Yagize ati “Nta watinya kwemeza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyiteguye neza guhangana n’ibibazo bijyanye n’imicungire y’ubutaka muri Afurika mu bihe biri imbere.”

Abatuye Ngororero bamaze kubona ibyangombwa by'ubutaka kandi bashishikarizwa kububungabunga.
Abatuye Ngororero bamaze kubona ibyangombwa by’ubutaka kandi bashishikarizwa kububungabunga.

Iyi nama yagaragaje ko politiki y’imicungire y’ubutaka mu Rwanda iboneye kurusha mu bindi bihugu by’Afurika, aho imaze gutwara akayabo ka miliyari eshanu n’igice.

Abayobozi n’abakozi b’akarere ka Ngororero n’abandi bafite uruhare mu micungire y’ubutaka bakaba, barasabwe kuba intangarugero kugira ngo akarere ka Ngororero kaze imbere y’utundi mu gucunga neza ubutaka no kurwanya amakimbirane abushingiyeho.

Kimwe mu byishimirwa muri aka karere ni uko uretse bamwe mu bafite ubutaka ahagenewe kubakwa imidugudu, abandi baturage bose bamaze kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo kandi bakaba bitabira kubutangira imisoro hakurikijwe amasezerano bagiranye na Leta.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imicungire myiza y’ubutaka mu Rwanda ni iyo kwishimirwa kuko yagabanyije amakimbirane kandi iha umutekano ba nyiri ubutaka kuko ubu bashatse babutangaho ingwate maze babubyaza umusaruro kandi iyi gahunda iri mu Rwanda gusa ugeranyije nhandi muri africa

mfura yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka