Gakenke: Ubumwe n’ubwiyunge bwabagezemo n’ubwo baciye mu bihe bikomeye

Abaturage batuye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gakenke bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara y’abacengezi banyuzemo, kuri ubu basigaye babanye neza kuko nta gitsure kikigaragara hagati y’imiryango yagiriwe nabi n’iyabigizemo uruhare.

Kuba abatuye muri aka karere basigaye babanye neza ntabwo byapfuye kwizana gusa, kuko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yabigizemo uruhare, aho abantu babohotse bagasaba imbabazi abo bagiriye nabi, ubundi nyuma yo kuzihabwa bakagerageza gufatanya mu kwiyubaka arinako biyubakira igihugu.

Nyuma y'ibihe bikomeye by'urwikekwe banyuzemo, abatuye akarere ka Gakenke bemeza ko kwiyunga bishoboka.
Nyuma y’ibihe bikomeye by’urwikekwe banyuzemo, abatuye akarere ka Gakenke bemeza ko kwiyunga bishoboka.

Venelande Uwanyirigira wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko n’ubwo mu mudugudu wabo nta bantu bagiriranye nabi ariko ahandi baturanye basabye imbabazi ku buryo asigaye abona babanye neza kuko basangira kandi bakanatabarana.

Agira ati “Bameze neza none se ko bagiye basabirana imbabazi, basangira igikatsi umwe yarwara akarwaza undi ntakibazo gihari rwose, yewe iriterambere ryaje ubu niryo ryiza ritarobanura kuko abantu twese turibene mugabo umwe, ntakugirango ubone mugenzi wawe umwice cyangwa umucekere ibindi ntibishoboka.”

Frodouald Ntahondi utuye mu murenge wa Busengo, avuga ko bakunze gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko uwahemukiye mugenzi we yamusabaga imbabazi bakazimuha ku buryo basigaye babanye neza.

Ati “Ubumwe n’ubwiyunge nibwiza twarabukunze kuko uwahemukiye undi yamusabaga imbabazi akazimuha, ubwo bakabana neza na nubu niko tukimeze kuko nta rwango rugihari kuburyo byadufashije ko utakwishisha umuntu ahubwo muhura mukaganira mugasabana mukanasangira kubera ko ntawugitinya undi.”

Imibanire myiza niyo abatuye Gakenke baheraho basaba Abanyarwanda bakiri hanze banze gutaha ngo batazagirirwa nabi na leta iriho, ko bataha kuko mu Rwanda Abanyarwanda babanye neza kandi nabatashye bose babayeho neza kuko ntawigeze agirirwa nabi.

Yozefu Karekezi, umuyobozi w’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gakenke, avuga ko abaturage basigaye babanye neza ku buryo bazituranira inka bakaba bahuriye no mu mashyirahamwe.

Ngo kuba abantu bagize uruhare mu mahano yabereye mu Rwanda muri 1994 na nyuma mu gihe cy’abacengezi n’imiryango yabo bahurira mu mashyirahamwe nabo bakoreye amahano bakanazituranira inka, byabafashije kubabarirana ahubwo barushaho kubana neza ku buryo nta bibazo bikibaho hagati y’imiryango yishe niyiciwe.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka