Abagore bacururiza mu muhanda ibiribwa barahugurwa ku kurwanya amasashi

Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirahugura itsinda ry’abagore 32 bahagarariye abandi bacururiza mu muhanda ibiribwa mu masashi mu mujyi wa Kigali, ku ruhare rwabo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’aya mashashi agira uruhare mu kwangirikwa kw’ikirere.

Aba bagore barakangurirwa uburyo bakwiye kwitwara mu gihe hari ibiribwa bacuruzwa bisaba kubikwa mu mashashi aho kuyajugunya aho babonye, nk’uko byatangajwe na Rose Mukankomeje, umuyobozi wa REMA, ubwo yatangizaga aya mahugurwa kuri uyu wa gatanu tariki 27/2/2015.

Aba bagore bahuguwe ni abavuga rikijyana muri bagenzi babo, bategerejweho kuzagira uruhare rwo gusobanurira abo bakorana ububi bw'amasashi.
Aba bagore bahuguwe ni abavuga rikijyana muri bagenzi babo, bategerejweho kuzagira uruhare rwo gusobanurira abo bakorana ububi bw’amasashi.

Yagize ati “Icyo twumvikanye n’aba bagore ni uko iyo bamaze kugurisha ayo masashi asigara aho bakayatwara akajyanwa ahabugenewe. Ariko uyu munsi by’umwihariko iyo leta ishyizeho amategeko buri Munyarwanda wese agomba kuyubahiriza.”

Yaboneyeho kuvuga ko ikibazo cy’amasashi kireba buri wese kandi akaba ijisho rya leta agatunga agatoki aho abona abantu bayinjiza mu buryo bwa magendu. Yaboneyeho gusobanura ko ari ikoreshwa ridasanzwe ry’amasashi ku biribwa nk’isombe n’inyama.

REMA ifatanyij na RDF na KVSS biyemeje gufasha aba bagore kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ariko nabo bakabasha kwiteza imbere.
REMA ifatanyij na RDF na KVSS biyemeje gufasha aba bagore kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ariko nabo bakabasha kwiteza imbere.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na sosiyete y’abasirikare bahoze ku rugamba bishyuza parikingi (KVSS), hanatanzwe udukoresho dushya tuzasimbura aya masashi ku buryo buri mucuruzi wese ucururizwa mu muhanda azagahabwa.

Steven Seka, umuyobozi mukuru wa KVSS yatangaje ko kuba barafashe icyemezo cyo gufasha aba bacuruzi mu myumvire no kubaha ibikoresho byabafasha, nyuma y’uko babona babangamirwa no guhora bakoresha ibi bikoresho mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Twabonye ko dufite abantu batandukanye ahantu hose kandi aba bagore nabo ni abantu bacu. Twaravuze tuti niba umunyamahanga aje gushora imari mu Rwanda akabona umupolisi ari kwirukankana n’umugore uhetse umwana nabyo birahesha isura mbi igihugu cyacu.

Marie Claire Ringo, umwe mu bagore bacuruza inyanya, yatangaje ko kwihuriza hamwe no guhugurwa bizakemura ikibazo bahuraga nacyo cyo kubona insimburamashashi.

Ati “Ubundi turabizi ko amashashi atari meza ariko na none umuntu ntiyafata igipapuro ngo ashyiremo imbuto bigaragare ariko kugira ngo ukorane neza n’igihugu byaba biza ko wongera igiciro ku kintu warusanzwe ugurisha.”

Aya mahugurwa yakozwe no ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu, hazanahugurwamo abashinzwe kurengera ibidukikije mu mujyi wa Kigali 79. Ingabo z’igihugu nazo zemeza ko kubungabunga ibidukikije ari indi sura yo kugira umutekano uhamye, nk’uko byatangajwe n’Umugaba mukuru w’inkeragutabara, Lt. Gen. Fred Ibingira.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Noneho ndumiwe. Abacururiza mu muhanda bahabwa ibikoresho byo kubukomeza... Ejo ngo ntibwemewe... Bwacya ngo akajagari kava hehe?! Ubwo bagiye guhagarikirwa n’abademobe noneho kashobotse. Cyane ko na bo bashoyemo noneho...

Louis yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka