Nyamasheke: Yasabye uruhushya rwo kubaka uruganda abikora atarasubizwa none bamusabye gusenya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burasaba umuturage witwa Murutampunzi Edmond gusenya uruganda rutunganya kawa yubatse mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke kuko ngo yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Murutampunzi yiyemerera kuba yarihuse mu kubaka urwo ruganda ngo atanguranwa n’umwero wa kawa kugira ngo azabone uko atunganya umusaruro we ariko agasaba ubuyobozi bw’akarere gushyira mu gaciro, bugashishoza bugahagarika icyo cyemezo kuko ngo yabikoze ashaka gutunganya kawa ye yihingira.

Uraganda rwa kawa rwamaze kuzura ariko ngo rugomba gusenywa kuko rwubatswe nta burenganzira.
Uraganda rwa kawa rwamaze kuzura ariko ngo rugomba gusenywa kuko rwubatswe nta burenganzira.

Avuga ko yandikiye ubuyobozi bwa NAEB, ikigo gifite mu nshingano zacyo iby’inganda, ko ashaka kubaka uruganda ndetse akarere kakaza kumusinyira.

Gusa ngo NAEB yamusubije ko aho yifuza gushinga uruganda hari izindi nyinshi, bamusaba ko yareba ahandi ashyira uruganda cyane ko bishimiraga icyo gitekerezo.

Ibi ngo byatumye yongera kwandikira NAEB ayibwira ko yabonye ahandi yarwubaka, ahita atangira kubaka mu gihe yari agitegereje igisubizo.

Agira ati “Nabonye igisubizo kitabanguka kandi umwero w’ikawa ugeze ndubaka kugira ngo bazansubize mpita ntangira gutunganya umusaruro mfite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko batunguwe cyane no kubona uruganda rwuzuye nta burenganzira na buke nyir’ ukubikora yigeze ahabwa.

Ubwanikiro bwa kawa ku ruganda rwa Murutampunzi na bwo bwari bumaze kuzura.
Ubwanikiro bwa kawa ku ruganda rwa Murutampunzi na bwo bwari bumaze kuzura.

Akavuga ko agomba guhita yisenyera ndetse atabikora bigakorwa ku ngufu za Leta ndetse n’ubuyobozi bw’akagari n’ubw’umurenge rwubatsemo bagatanga ibisobanuro.

Agira ati “Nta burenganzira twabahaye bwo kubaka uruganda, ntabwo banabusabye no muri NAEB twarababajije ntabyo bazi. Ntabwo twakwihanganira ko umuturage akora ibyo ashaka atubahiriza amategeko na gahunda za Leta, agomba kwisenyera vuba na bwangu atabikora agasenyerwa ku ngufu”.

Uru ruganda rw’ikawa rwari rumaze kuzura, inyubako zarwo, ubwanikiro ndetse n’imashini itunganya kawa, ruturiye umuhanda wa kaburimbo ndetse n’amazi yamaze kuyayoborwamo.

Murutampunzi avuga ko rwatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba afite ibiti by’ikawa zisaga ibihumbi 200 yari amaze kweza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Iki nicyo bita capitalism, karl Marx muri theory ye ya comflict theory, avugako habaho competition hagati yabagize society. Uyu muturage abayobozi bamuhe motivation ikawa zirenga 200,000.nubwo yakoze ikosa muce inkoni izamba ntimwite kubyifuzo byabakire bafite inganda badafite ikawa zihagije.kandi mujye muba hafi yabo muyobora nicyo tubatorera kugirango mufashe abaturage mukubagira inama mugutera imbere gusenya ntawabafasha kubishyigikira cyane ko ryubakwaga kumamywa.

Lb yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

nukuri aka kaba ari akarengane
, ubu iyi ni systems ya monopoly iba iba ibyihishe inyuma. hakoreshwe gushyira mugaciro kuko sinawe gusa bifitiye umumaro ahubwo nabaturage bahaturiye kdi mujye. mwibuka ko harinigihe umuntu aba afite imikoranire nama bank

Eric yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

Uwo muturage arenganurwe kuko afite ibitekere biteza igihugu cyacu imbere;kandi abatanga ibyemezo nabo bajye bihutisha iyo gahunda kugira ngo byose bikorwe neza;ikindi ushobora gusanga hari ababyihishe inyuma kuko iyo umwe yashyikiriye yumva imari yose yaba iye.

Uwihoreye Felix yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Arko njye ndabona uwo muturage arengana kdi mbona kubaka uruganda atari ikosa kdi afite igitekerezo cyo guteza imbere igihugu cye n’umuryango we ubwo rero mwite ku ikosa mwogushimangira gusenya kuko ntabwo byubaka kdi aha mbona rutarageze hariya bitazwi ahubwo nishyari ryaho umuturage aba abashije gutera intambwe njye ndumva ubuyobozi bwashishoza neza butagendeye ngo nuko hari inganda nyinshi.kuko ni umushinga yatekereje kumva abasha no guhinga i kawa zingana gutyo

jus yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ubuyobozi bwacu nabwo turabwizera ntibushobora gufata uwo mwanzuro wo gusenyera umuturage kugikorwa kiterambere ryabagituriye cyaneko uruganda ruha abaturage benshi akazi ngo nuko ibipapuro bitaraboneka ,mugihe ntacyo urwo ruganda rubangamiye haba kubaturage ndetse no kubuyobozi.cg nabandi banyenganda babyihishe inyuma byaba bibabaje mugihe umuturagewe yivugirako urwo ruganda yabanje kurutegurira umusaruro wo gutunganya.haragezeko abantu bava muri capitalism bakareka nabandi bagakora

jean pierre b yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ubuyobozi bwacu nabwo turabwizera ntibushobora gufata uwo mwanzuro wo gusenyera umuturage kugikorwa kiterambere ryabagituriye cyaneko uruganda ruha abaturage benshi akazi ngo nuko ibipapuro bitaraboneka ,mugihe ntacyo urwo ruganda rubangamiye haba kubaturage ndetse no kubuyobozi.cg nabandi banyenganda babyihishe inyuma byaba bibabaje mugihe umuturagewe yivugirako urwo ruganda yabanje kurutegurira umusaruro wo gutunganya.haragezeko abantu bava muri capitalism bakareka nabandi bagakora

jean pierre b yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

uwo mugabo akarere gashaka guhohotera ni yitabaze abanyamategeko niba yarandikiye akarere hari iminsi ntarengwa agomba kuba yasubijwe niba atarasubijwe ya minsi ikarenga ibyo bivuze ko ibyo yasabye akarere kabyemeye, bimutera ubwoba kandi hari amategeko.

kigali yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

kawa ibihumbi 200 zumuhinzi bwite, birashoboka ko nabandi bahinzi bacirirtse bashobora kugemura kuri uru ruganda, ese iterambere ryuyu mugabo niryabahinzi bato bato, ukongeraho abaturage yari kuzaha akazi, siryo terambere ry’akarere?? uruganda rwegereye umuhanda gutya ni gute akarere kavuga ko kashidutse rwubatswe rwanuzuye?? njye ndumva bakitondera imyanzuro bagaca inkoni izamba

Dudu yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

njye numva habaho ibihano ariko kumusenyera siwo muti wikibazo ubuyobozi bwakarere bufashe icyemezo cyo kumusenyera baba bafashe icyemezo kigayitse pe kuko nubwo yakoze amakosa ariko urumvako amaze kuhashora amafranga menshi ahubwo babatuma yiyahura kuko 30million namafranga meshi cyane ikindi kandi niba umuturage yarakoze business ye yogutera kawa ahantu hangana yutyo ubwose ubuyobozi bwakarere burumva izo kawa ze azazisya kwibuye koko?njye numva bamureka agakomeza igikorwa cyoguteza igihugu cyacu imbere wenda kakabaho ibihano ariko ntabuzwe uburenganzira bwe

alice yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Nkuko amategeko y’u Rwanda abiteganya yakoze amakosa koko ariko turebye kure ntabwo ikosa ryakosozwa irindi. Umutungo wa 30.000.000frws waba wangiritse ni uwa MURUTAMPUNZI arko ni nuwa Abanyarwanda muri rusange kuko urwo ruganda rwari kuzateza imbere abaruturiye ndetse nabanyirubwite n’igihugu bigatuma iterambere duhora twigishwa no kwihangira umirimo mu gihugu cyatubyaye bihabwa agaciro. Njywe numva uwo mugabo yaratekereje neza ahubwo amakosa yakoze nuko yahubutse akanyuranya n’ibyo amategeko amusaba. mbona acyeneye andi mahugurwa ariko atari ayo gupfusha iyo mari yu Rwanda ubusa. Ubuyobozi burebe kure butitaye kunyungu zumuntu kugiti cye ahubwo bwite kunyungu z’abanyarwanda muri rusange. Thanks.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

ni arusenye niba yarubatse nta burenganzira

JOHN yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

hoya ako nakarengane , habeho gushishoza . naho kuruhande RWA naeb niyohereze aba technicians barenganure Uwo muturage

pierre yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka