Rubavu: Akarere ngo karimo gukurikirana ikibazo cy’abasezerewe mu kazi mu Kigo cy’Impfubyi cya St Noel

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko burimo gukurikirana ikibazo cy’abakozi 134 bahoze bakora mu Kigo cy’Impfubyi kitiriwe Mutagatifu Noel bakaza gusererwa mu buryo bo bavuga ko butubahije amategeko ubwo iki kigo cyashyiraga mu bikorwa gahunda ya Leta yo gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango.

Abo bakozi basezerewe ku wa 31 Ukuboza 2014 bavuga ko mu gusezererwa hatubahirijwe uburenganzira bw’umukozi.

Mu gihe, Padiri Hatangimbabazi Elie, ushinzwe umutungo muri Diyoseze ya Nyundo avuga ko abari abakozi byemewe n’amategeko bari 34 ngo bahawe ibyo bagombwa mbere yo kubasezerera, bo bavuga ko basanze bataratangirwaga amafaranga y’ubwizigame bw’izabukuru muri RSSB.

Naho abakozi ijana bandi ngo bakoraga nk’abakorerabushake bo ngo nta na kimwe bahawe ubwo basezererwaga.

Nyuma yo kugeza ikibazo cyabo ku karere, Tegera Pierre Celestin, Umugenuzi w’Umurimo mu Karere ka Rubavu, avuga ko bahagurukiye icyo kibazo aho bagenzura ibitabo bigaragaza uko abakozi bagendaga bandikwa mu bitabo banasinya mu gihe cyo guhembwa.

Bamwe mu bitaga ku bana b'impfubyi mu Kigo cy'Impfubyi cya Nyundo basaba kurenganurwa.
Bamwe mu bitaga ku bana b’impfubyi mu Kigo cy’Impfubyi cya Nyundo basaba kurenganurwa.

Cyakora ngo mu kugenzura ibitabo hari ibyo bashoboye kubona n’ibindi bitaraboneka kugira ngo bashobore kugira umwanzuro bafata bagomba kugaragariza impande zombi ku wa 6 Kamena 2015.

Ikigo kitiriwe Mutagatifu Noel cya Nyundo, muri 2013 cyari gifite abana b’impfubyi bagera kuri 500 ariko bashyizwe mu miryango igomba kubitaho.

Ubu hasigayemo abana bafite ubumuga 28 batarabona imiryango ibakira. Ngo barakitwabwaho kugera ku wa 30 Mata 2015 ubwo bateganya ko bazaba barabonye imiryango ibakira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka