Iburengerazuba : Transit Center ya Ngororero ngo ni ikitegererezo mu ntara yose

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwemeje ko Ikigo ngorora muco cya Ngororero (Transit Center) kiri mu Murenge wa Kabaya ari icyitegererezo mu bindi bigo nka cyo byo mu tundi turere tugize iyi ntara bityo abayobozi b’uturere bakaba basabwa kukigiraho mu kunoza imikorere y’ibigo ngororamuco byo mu turere twabo.

Abayobozi n’abakozi b’uturere tugize Intara y’Uburengerazuba basuye Ikigo Ngororamuco cya Ngororero kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015 na bo bashimangira ko ari intangarugero mu kwigisha abahahererwa amasomo ku birebana n’imyitwarire, isuku no kwiga imyuga.

Abari mu Kigo Ngororamuco cya Ngororero bahabwa amasomo.
Abari mu Kigo Ngororamuco cya Ngororero bahabwa amasomo.

Kimwe no mu bindi bigo ngororamuco, abahigishirizwa ni abafite imyitwarire mibi mu muryango nyarwanda, bakaba bahabwa amasomo yose hamwe 18 arebana n’imyitwarire, gukunda Igihugu no kwiga imyuga.

Mu kwirinda ko hari uwabeshyerwa , mu ngo abajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Ngororero ni abo biba byemejwe na komite y’umudugudu hamwe n’umuyobozi w’akagari ko bafite amakosa akwiye gukosorwa vuba nk’ubusinzi, urugomo, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.

Aho abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Ngororero barara.
Aho abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Ngororero barara.

Twahirwa Abdoulatif, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wari muri urwo ruzinduko ashima uburyo Akarere ka Ngororero gafashe gafasha abari mu kigo ngororamuco mu kubagaburira neza, kuryama heza kuko bafite matora n’ibyo kwiyorosa, ibikoresho by’isuku ndetse no kwigishwa imyuga itandukanye, nko kubaka amashyiga ya rondereza, imbabura n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, yaboneyeho gusaba utundi turere kwigira ku Karere ka Ngororero maze na bo bakanoza imikorere y’ibigo byabo mu rwego rwo kunganira ikigo cya IWAWA.

Anasaba ko mu kigo cya Ngororero cyamaze gutera imbere bajya bahitishamo abakigishirizwamo imyuga bashaka kwiga.

Abayobozi batandukanye mu Ntara y'Iburengerauba basura Ikigo Ngororamuco cya Ngororero.
Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerauba basura Ikigo Ngororamuco cya Ngororero.

Ikigo Ngororamuco cya Ngororero cyatangiye ku wa 11 Nzeri 2012, kimaze kunyurwamo n’abagabo n’abasore 1187 harimo n’abaturuka mu tundi turere tugera kuri 15 tw’u Rwanda baba bafatiwe muri Ngororero.

Muri bo, 1147 baratashye basubira mu miryango kandi ngo bitwara neza. 40 baracyakirimo naho 97 bajyanywe Kirwa cya IWAWA, aho ngo bahabwa ibikoresho bitandukanye mbere yo kugenda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ewana ibi nibyiza kabsa aho gufunga ahubwo barabagorora!!!!!!!leta ni umubyeyi

hey yanditse ku itariki ya: 28-02-2015  →  Musubize

ibigo nkibi birakenewe mu rwego rwo kunganira LEta mukugorora abanyarwanda baba batannye

kivura yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka