Ruhango: 230 barangije muri ISPG barasabwa kuba igisubizo kuri serivisi zinoze

Abanyeshuri 230 bigaga mu Ishuri rRikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe”, mu mashami ya Bio-medical, ubuforoma na computer science, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, bashykirijwe impamyabumenyi zabo maze basabwa kurangwa n’ubwitange no kwakira neza mu ababagana kazi kabo.

Urayeneza Gerald uhagarariye iri shuri imbere y’amategeko yabagiriye inama yo kudatandukira impanuro bagiye bahabwa bakarangwa n’ubupfura mu buzima bwo hanze bagiyemo.

Prof Laurent Nkusi asaba abarangije muri ISPG kurangwa n'ubupfura no guhanga imirimo mishya.
Prof Laurent Nkusi asaba abarangije muri ISPG kurangwa n’ubupfura no guhanga imirimo mishya.

Yagize ati “Ni kenshi twagiye tubigisha uko mugomba kwitwara hanze aha, ntimuzabe nk’urubyiruko rusigaye ruri hanze aha rwumva ko kwambara ubusa ari wo muco. Mugende mugire icyo muhindura mu bo musanze.”

Senateri Laurent Nkusi, wari umushyitsi mukuru, yasabye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kwita ku byo bagiye gukora no kunoza serivise ku babagana dore ko muri iyi minsi ahenshi ngo banengwa kutakira neza abakiliya.

Yakomeje abasaba kutiruka inyuma y’abantu basaba akazi, ahubwo ko na bo ubwabo bagenda bakiyubakamo icyezere bagahanga imirimo iha abandi akazi.

Abanyeshuri barangije, bo bahamya neza ko biteguye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe, bagaharanira guteza imbere igihugu.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Robert Shema, warangije mu Ishami ry’Ubuforomo, avuga ko ubumenyi bakuye muri ISPG atari ubwo kujya kwirirwa bashaka akazi, ahubwo ko bagomba gutekereza kure bagashaka uko bihangira imirimo.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’abanyeshuri barangije ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, ni nk’ikibazo cyo kutagira amazi ndetse n’imihanda ibahuza na kaburimbo, maze basaba abayobozi bitabiriye uyu muhango kubakorera ubuvugizi.

Ni kunshuro ya 3 iri shuri rya ISPG rishyikirizaga abanyeshuri baryizemo impamyabumenyi zabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubumenyi bahakuye bubafashe gukomeza kubaka igihugu kandi koko bashake uko bahanga akazi kuruta uko bajya kugasaba ahandi

kundwa yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka