Rusizi: Imodoka yagonze inzu bane barakomereka barimo umwe urembye

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagonze inzu y’umugore witwa Nyirantuyahaga Seraphine utuye mu Mudugudu wa Kabageyo, Akagari ka Rangiro ho mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi abantu bane barakomereka, umwe akaba arembye.

Amakuru Kigali Today ikesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Murenzi Jean Marie Léonard, avuga ko intandaro y’iyo mpanuka yabaye ahagana mu saa tanu z’amanywa zo ku wa 26/01/2015 ari umuvuduko ukabije umushoferi wari uyitwaye yari afite, kuko bari bari gusiganywa na mugenzi we mu kazi bari barimo ko gupakira umucanga.

Imodoka yasenye iyi nzu ku buryo utanamenya ko yahigeze.
Imodoka yasenye iyi nzu ku buryo utanamenya ko yahigeze.

Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Muhoza Félix wanakomeretse ndetse na mugenzi we umuherekeza (Tandiboyi/Kigingi), n’undi muntu bari kumwe mu modoka.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yari iteye ubwoba ku buryo bavuga ko kuyirokoka ari amahirwe ya Nyagasani. Bakomeza bavuga ko iyo modoka yazanye umuvuduko ukomeye aho yahise yikorera inzu yose ku buryo utamenya ko iyo nzu yigeze ihagarara, ari nayo mpamvu bavuga ko kuyirokoka kuri uyu mugore wari uri mu nzu bigoye, dore ko bamujyanye kwa muganga ari indembe itazi aho iri.

Abari bari aho batangajwe n'iyi mpanuka.
Abari bari aho batangajwe n’iyi mpanuka.

Gusa Imana yakinze akaboko iyi modoka ntiyahitana abandi bantu bari bari mu nzu dore ko yari aryamanye n’abana.

Abakomerekejwe n’iyi mpanuka bose bari gukurikiranywa mu bitaro bya Mibirizi. Ibindi byangiritse cyane cyane inzu ngo bishobora kuba bifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

arko kuki nkuwo batamufunga umuntu ukina nubuzima bwabaturarwanda nkubwo uwo muturage ntiyahuye nuruvagusenya abashoferi bakina iyo mikino bayigabanye

gakuru valere yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

ABASHOFERI BAKINA IYOMIKINO BAKINA NUBUZIMA BWABANTU.

KOFI yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka