Kayonza: Gusana umuhanda ujya muri Parike y’Akagera bizateza imbere ubukerarugendo n’imibereho y’abaturage

Abakoresha umuhanda uva mu Mujyi wa Kabarondo ujya muri Pariki y’Akagera bishimiye kuba ugiye gusanwa kuko wari warangiritse ku buryo watezaga ibibazo birimo no guhuhura bamwe mu barwayi bajyaga kwivuriza ku bitaro bya Rwinkwavu, nk’uko babivuze ubwo hatangizwaga imirimo yo gusana uwo muhanda tariki 24/02/2015.

Nubwo ari umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Karere ka Kayonza kuko ukoreshwa n’abajya mu birombe bicukurwamo Wolfram i Rwinkwavu, abagana ibitaro bya Rwinkwavu n’abasura parike y’Akagera, wari waracitsemo ibinogo ku buryo byatezaga ibibazo abawukoresha muri rusange, ariko by’umwihariko bikabangamira bikomeye ibitaro bya Rwinkwavu n’abaturage babyivurizamo, nk’uko umuyobozi wa byo Dr. Fulgence Nkikabahizi yabivuze.

Uyu muyobozi avuga ko ibyo bitaro bifite imbangukiragutabara itagikora yavunaguritse bimwe mu byuma byo munsi kubera ibinogo byo muri uwo muhanda, akavuga ko mu gihe waba ukozwe abarwayi batazongera kugenda mu modoka ibasimbiza ndetse n’imodoka z’ibitaro ntizangirike.

Guverineri Uwamariya atangiza imirimo yo gusana umuhanda uva i Kabarondo ujya muri Parike y'Akagera.
Guverineri Uwamariya atangiza imirimo yo gusana umuhanda uva i Kabarondo ujya muri Parike y’Akagera.

Isanwa ry’uwo muhanda abaturage bawuturiye baryitezeho byinshi. Bamwe bavuga ko nurangiza gusanwa uzoroshya ubuhahirane hagati y’imirenge ugeramo kandi ntiwongere kuvuna abawukoresha nk’uko byahoze.

Gusa ngo kimwe mu bikomeye bawutezeho ni imibereho myiza kuko uzatanga akazi ku baturage batari bake nk’uko Rurangirwa Félicien utuye i Kabarondo abivuga.

Uwo muhanda watangiye gusanwa ureshya n’ibirometero 29 ukaba uzasizwa neza ndetse unubakirwe inzira z’amazi kugira ngo atazongera kuwangiza, nk’uko Faustin Sheferi nyiri kampani yitwa ECOTIBAT yatsindiye isoko ryo gusana uwo muhanda yabivuze.

Imirimo yo gusana uyu muhanda izakorwa mu gihe cy’amezi atanu nk’uko umuyobozi wa ECOTIBAT yabyemereye abayobozi n’abaturage bari mu muhango wo gutangiza isanwa rya wo, igatwara amafaranga y’u Rwanda angana na 749,142,200 arimo miliyoni zisaga gato 694 azishyurwa rwiyemezamirimo watsindiye kuwusana, ndetse na miliyoni zikabakaba 55 azishyurwa rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gukurikirana ko imirimo yo kuwusana ikorwa neza.

Umuyobozi w'ibitaro bya Rwinkavu avuga ko hari imbangukiragutabara itagikora yangijwe n'uwo muhanda.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkavu avuga ko hari imbangukiragutabara itagikora yangijwe n’uwo muhanda.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette yavuze ko uwo muhanda wari uhangayikishije abantu benshi, akavuga ko nyuma yo kuwusana witezweho guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, ndetse by’umwihariko ukazafasha mu kurengera ubuzima bw’abaturage no kuzamura imibereho ya bo.

Yagize ati “Uyu muhanda wari uhangayikishije abantu banyuranye cyane cyane abawuturiye. Gusa turabona ari umuhanda uzateza imbere ubukungu mu rwego rw’ubukerarugendo no mu mibereho myiza y’abaturage, ntitugire impungenge ko umuntu ugiye mu mbangukiragutabara agera ku bitaro yahuhutse, ahubwo tukizera ko agerayo neza akavayo yakize”.

Uwo muhanda uri kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA).

Uyu muhanda wari waracitsemo ibinogo bikangiza imodoka ziwunyuramo.
Uyu muhanda wari waracitsemo ibinogo bikangiza imodoka ziwunyuramo.

Guverineri Uwamariya avuga ko hari ibiganiro batangiye kugirana na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kugira ngo uwo muhanda uzashyirwemo kaburimbo kandi ngo hari icyizere ko bizakorwa n’ubwo igihe bizakorerwa kitaramenyekana neza.

Gusa ibigo bikoresha uwo muhanda birimo Parike y’Akagera, ibitaro bya Rwinkwavu n’ikigo cya Wolfram gicukura Wolfram ngo bizasabwa gukusanya inkunga ya byo kugira ngo na leta na yo izashyireho akayo uwo muhanda ube washyirwamo kaburimbo.

Umuhanda Kabarondo-Akagera watangiye gusanwa.
Umuhanda Kabarondo-Akagera watangiye gusanwa.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutangiza isanwa ry'umuhanda ugana muri Pariki y'Akagera.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutangiza isanwa ry’umuhanda ugana muri Pariki y’Akagera.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka