Ngororero: Abakoresheje inguzanyo zo muri VUP ibyo zitagenewe bagiye guhagurukirwa

Ubuyobozi bw‘Akarere ka Ngororero buvuga ko bwiyemeje kwishyuza ku ngufu abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda y’abantu yahawe inguzanyo muri VUP ariko ntibayakoreshe ibyo bayasabiye ndetse bamwe bakaba nta n’ibikorwa bayakozemo.

Kuva mu mwaka wa 2008 gahunda ya VUP utangiye, hari abatarakoresheje aya mafaranga ndetse ntibanayasubize ngo ahabwe abandi.

Nyuma yo kubagira inama no kubishyuza binyujijwe mu nzego z’ibanze, ubuyobozi bw’akarere bubisabwe n’intumwa za rubanda bwafashe icyemezo cyo kwishyuza aba bantu maze amafaranga agahabwa abandi.

Abakozi ba VUP n'abayobozi barambiwe guhora mu nama zo kwishyuza inguzanyo.
Abakozi ba VUP n’abayobozi barambiwe guhora mu nama zo kwishyuza inguzanyo.

Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2014, Umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya VUP, Ndayisenga Simon, yagaragazaga ko benshi mu bahawe inguzanyo bicecekeye ubu bakaba batishyura.

Mu myaka 6 gahunda ya VUP imaze ikorera mu Karere ka Ngororero, abahawe inguzanyo bari bamaze guhabwa amafaranga akabakaba miliyoni 800 ariko hakaba hari hamaze kwishyurwa arenga ho gato miliyoni 300 gusa.

Muri abo banze kwishyura, ngo harimo n’abari cyangwa bakiri abakozi ba Leta, bagiye biyitirira amakoperative cyangwa ibikorwa badafite maze bahabwa amafaranga bakayakoresha ibindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Ruboneza avuga ko bagomba kugaruza umutungo w'igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza avuga ko bagomba kugaruza umutungo w’igihugu.

Mu mishinga ibihumbi 2303 yahawe inguzanyo igera kuri 445 gusa niyo yabashije kwishyura cyangwa ikigaragaza ubushake bwo kwishyura, naho indi yarambuye cyangwa ntikinabaho.

Ndayisenga avuga ko nubwo ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje gukoresha imbaraga mu kwishyuza aya mafaranga hakiri imbogamizi. Avuga ko ku bantu ku giti cyabo byoroshye kubishyuza ariko ku matsinda y’abantu bikaba bikigoranye kuko adafite ubuzima gatozi, ariko ngo bizanyuzwa mu nzego z’abunzi maze nyuma abagaragaweho amakosa bishyuzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon avuga ko aba baturage bagomba kwihutira kugarura umutungo w’Igihugu kuko abatabikora asanga bisa no kwigomeka kuri gahunda za Leta, mu gihe ayo mafaranga ateganyijwe kuzenguruka mu baturage abafasha kwiteza imbere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka