Ngoma: Abanyeshuri baciye ukubiri no kwigira mu mashuri ashaje

Akarere ka Ngoma katashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri icyenda n’ubwiherero 12 byatwaye miliyoni zigera kuri 48, muri gahunda yihariye yo gusimbuza bimwe mu byumba by’amashuri bishaje.

Ibi byumba by’amashuri byatashywe ku wa 23/02/2015 umwihariko bifite ni uko byubatswe mu gihe gito cyane kingana n’ukwezi kumwe, ku bufatanye n’ingabo z’igihugu.

Bamwe mu babyeyi barerera ku kigo cya GS. Gashanda, hamwe mu hatashywe ibyumba by’amashuri, batangaje ko bashimishijwe n’icyo gikorwa kuko kizatuma abana babo bigira heza bityo bakarushaho kugira isuku mu mutwe ndetse naho bigira.

Nyuma yo kubakirwa amashuri meza abanyeshuri bahise batangira kuyigiramo.
Nyuma yo kubakirwa amashuri meza abanyeshuri bahise batangira kuyigiramo.

Mugabo Jean Baptiste wo mu Murenge wa Gashanda urerera kuri iki kigo yagize ati “Amashuri biragararagara ko yari ashaje, abana bigiraga habi bityo biraduha icyizere ko abana bacu igihe bazaba bigira ahantu heza bibafasha no gutsinda neza. Ubundi bigiraga habi mu ishuri ridafite amadirishya ahagije, byabagoraga ariko ubu bigiye kugenda neza”.

Shema Christian, umwe mu banyeshuri bigiraga muri aya mashuri yavuze ko amashuri ashaje yabatezaga ikibazo igihe cy’impeshyi kuko yari afite amadirishya iruhande rumwe gusa bigatuma hashyuha cyane, ndetse n’amadirishya mato agatuma batabashaga kureba neza keretse bakinguye.

Yagize ati “Turishimye cyane kubera amashuri mashya duhawe. Twebwe tugiye gukora uko dushoboye kubera baduhaye amashuri mashya, tugomba kujya tuza dufite isuku ku myambaro n’ahandi kuko twigira ahantu heza hasa neza. Kandi tuzarushaho gutsinda neza”.

Amashuri bigiragamo yari ashaje.
Amashuri bigiragamo yari ashaje.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice avuga ko gahunda yatangiye yo gusimbuza ibyumba bishaje hubakwa ibishya, nubwo iteganyirijwe imyaka itatu bo babona binashoboka ko yazamara imyaka ibiri, bitewe n’uburyo yabonye kuyubaka byihutishijwe.

Uyu muyobozi akomeza ashima ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ku kuba harateguwe iyi gahunda kuko ngo byari bimaze kugaragara ko wageraga ku kigo ugasanga amashuri ashaje yangiriza isura y’amashuri mashya ari kubakwa muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Yagize ati “Hari ibintu bitajyana ntakuntu waba ufite ishuri ryiza ririmo n’amarangi ngo hirya yaryo habe hari irindi rigiye kugwa, ubwiza bw’ikigo buratakara iyo bimeze gutyo. Twahereye kubishaje cyane ariko si ukuvuga ko byose twabimazeho, intumbero ni uko mu myaka itatu andi mashuri yose azaba yamaze gusimbuzwa yose.”

Amashuri y'ibitaka yari ashaje yahise asenywa.
Amashuri y’ibitaka yari ashaje yahise asenywa.

Ibyumba n’ubwiherero byatashywe byubatswe kuri GS. Matongo yo mu Murenge wa Mutendeli, kuri GS Gashanda no GS Gahurire zo mu Murenge wa Kazo.

Aya mashuri yubatswe ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’Imari n’iy’ubutegetsi bw’igihug, hanyuma ingabo z’igihugu zikurikirana igikorwa.

Mu Karere ka Ngoma habaruwe ibyumba bigera kuri 73 bikeneye kuvugururwa no gusimbuzwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka