Rwanda Movie Awards: Urutonde rw’abahatanira ibihembo ruranengwa na bamwe mu bakinnyi ba filimi

Bamwe mu bakina filimi mu Rwanda baranenga urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards, bakinubira kuba batagaragara kuri urwo rutonde kandi ngo barakoze cyane mu mwaka ushize wa 2014, nk’uko babitangarije ikiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 21/02/2014.

Umwe mu batarishimiye urwo rutonde ni D’Amour Selemani wamenyekanye muri filimi zitandukanye zirimo n’iyitwa “Urukiko”, uvuga ko yakinnye filimi nyinshi mu mwaka ushize wa 2014, ariko akaba yaratunguwe no gusanga atari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards mu cyiciro cy’umukinnyi w’umwaka.

Mu kiganiro KT Idols yagize ati “Njyewe sinzi ikintu bakurikiza bashyiraho urutonde, ariko iyo ndebye ibyo bari bavuze bakurikije mu gutoranya abagomba guhatanira biriya bihembo mbona mbyujuje ahubwo sinzi impamvu ntari mu bahatana. Uburyo bitegurwamo mbona butanyuze mu mucyo ukurikije ibindi bikorwa biteza abahanzi imbere”.

Selemani ni umwe mu batarishimiye urutonde rw'abahatanira ibihembo muri Rwanda Movie Awards.
Selemani ni umwe mu batarishimiye urutonde rw’abahatanira ibihembo muri Rwanda Movie Awards.

Uretse kuba bamwe mu bakina filimi binubira kuba batarashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibyo bihembo, banavuga ko hari abashyizwe kuri urwo rutonde kandi batabikwiye. Umwe mu bashyirwa mu majwi ni uwitwa Rukundo Arnold wamenyekanye cyane muri filimi ku izina rya Shaffi, we akaba yatangarije KT Idols ko abavuga ko adakwiye kuba ari kuri urwo rutonde batavuga ukuri.

Avuga ko mu mwaka wa 2014 atakoze cyane ugereranyije n’uwa 2013, ariko ngo yarakoze cyane kuko hari filimi y’uruhererekane yitwa Nkubito ya Nyamunsi yakoze kandi yakunzwe cyane n’Abanyarwanda.

Abakinnyi ba filimi bahatanira ibyo bihembo mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku ruhande rw’abagabo ni: Kamanzi Didier, Danny Gaga, Kayumba Vianney, Parfait [Regun], Nsanzamahoro Dennis, Mwanangu Richard, Habiyakare Muniru, Gakwaya Céléstin, Rukundo Arnold na Niyitegeka Gratien.

Shaffy atangaza ko abavuga ko atakoze muri 2014 babeshya kuko yakoze filimi y'uruhererekane yitwa "Nkubito ya Nyamunsi".
Shaffy atangaza ko abavuga ko atakoze muri 2014 babeshya kuko yakoze filimi y’uruhererekane yitwa "Nkubito ya Nyamunsi".

Mu bakinnyi bahatanira ibyo bihembo mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ku ruhande rw’abakobwa harimo Mutoni Assia, Uwamwezi Nadège, Isimbi Alliance, Kirenga Saphine, Mukasekuru Hadidja Fabiola, Umuganwa Sarah, Ibyishaka Elisabeth, Iyamuremye Hawa, Uwamahoro Antoinette ndetse ba Gahongayire Solange.

Bamwe mu bakinnyi ba filimi nyarwanda bagaragara mu bahatanira ibi bihembo ntibahakana ko hataba harimo ibibazo mu gukora urwo rutonde.

Rukundo yagize ati “Ntabwo navuga ko harimo abera ngo de ijana ku ijana, kuko burya n’ahari abantu ntihabura uruntu runtu”.

Mucyo avuga ko mu gutoranya abahatanira ibihembo muri Rwanda Movie Awards harebwa abakoze cyane.
Mucyo avuga ko mu gutoranya abahatanira ibihembo muri Rwanda Movie Awards harebwa abakoze cyane.

Ubuyobozi bw’ikigo Ishusho Arts gitanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards kivuga ko nta kindi kigenderwaho mu gutoranya abahatanira ibiyo bihembo uretse kureba abakoze cyane mu mwaka ubanziriza uwo ibyo bihembo bitangirwamo, nk’uko Mucyo Jackson ukiyobora yabivuze ubwo urwo rutonde rwatangazwaga mu mpera z’umwaka ushize.

Cyakora hari bamwe mu bakinnyi ba filimi bavuga ko ukurikije abakinnyi bagiye bitabira iryo rushanwa usanga igishyirwa imbere atari ukureba abahanzi bakoze cyane mu mwaka ubanziriza uwo ibihembo byatanzwemo, ahubwo ngo hatoranywa abakinnyi basanzwe bakunzwe kuko hari ubwo usanga bari ku rutonde kandi wanasubiza amaso inyuma ugasanga nta bikorwa bakoze.

Gutora abahatanira ibyo bihembo byatangiye mu kwezi kwa mbere kwa 2015, bikaba biteganyijwe ko gutora bizarangirana na tariki 14/03/2015, bukeye bwaho ibihembo bikazatanwa ku mugaragaro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo hajemo kuba hatangwa ibihembo ni ngombwa hazemo uruzimwe kuko wese aba yumva ariwe wakegukana ibihembo.Ariko na none buriya buri muntu agira umugisha we kandi nta wawumwabura.Hagati aho MUKASEKURU na UWAMWEZI vyantungura batagaragayemo.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Kubwanjye nk’umukinnyi n’umuhanzi muri film nyarwanda mbona ubutaha abashinzwe icyo gikorwa bazajya babwira abakinnyi muri rusange bakiyandikisha hanyuma ababishaka bakiyandikisha maze bagatoranya mu biyandikishije. Murakoze

Ibrahim yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka